Banki y’Isi yizeye ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda rizagera ku 10% uyu mwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mutarama 2020 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi yatangaje ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda rishobora kurenga 10% muri uyu mwaka, mu gihe kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, kizatwara miliyari 1.3$ byaba bitangiye.

Ni ku nshuro ya kabiri Banki y’Isi yongereye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda. Ushinzwe ubukungu muri Banki y’Isi, Aghassi Mkrtchyan, yavuze ko izamuka ry’ubukungu umwaka ushize rizagera ku 8.5% rivuye kuri 7.8% ryari ryateganyijwe mbere.

Ati “Izamuka ry’ubukungu byitezwe ko rizagera ku 10% kuzamura mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera yaba itangiye muri uyu mwaka cyangwa utaha, gusa mu gihe giciriritse izamuka ry’ubukungu riracyari hejuru, riteganyijwe ku 8%”.

Mu Ukuboza umwaka ushize Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways basinye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari ryo kubaka Ikibuga cy’Indege gishya cya Bugesera, biteganyijwe ko kizatwara miliyari 1.3 z’amadolari.

Muri ubu bufatanye, Qatar izaba ifite 60% naho Guverinoma y’u Rwanda igire 40%. Icyiciro cya mbere kizajya cyakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, kizuzura gitangire no gukoreshwa mu 2022.

Banki y’Isi ivuga ko icyuho mu ngengo y’imari kizakomeza kuzamuka ariko kijye ku gipimo kidasanzwe cya 8% na 8.2%.

Bitewe n’uko izamuka ry’ibiciro ku masoko riri hasi, politiki y’ifaranga yitezweho gukomeza gushyigikira kugaruza imyenda amabanki yatanze, mu gihe isoko ry’ivunjisha rihagaze neza rizakomeza gufasha mu kugira umutungo uhagije.

Muri rusange, ubukungu bw’isi mu mwaka wa 2020 buzazamuka ku kigero cya 2.5 % kubera ko hari izamuka ry’ubucuruzi n’ishoramari mu bice bitandukanye by’isi, bitandukanye n’umwaka ushize aho bwazamutse ku kigero cya 2.4 %.

Ikigo cy’Igihugu y’Ibarurishamibare, NISR, giherutse gutangaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2019, umusaruro mbumbe w’u Rwanda ubariye ku biciro ku isoko, wazamutseho 11.9 ku ijana ukagera kuri miliyari 2 358 Frw uvuye kuri miliyari 2 065 Frw, zabarurwaga mu gihembwe cya gatatu cya 2018.

Urwego rwa serivisi rwari rugize 49 ku ijana by’umusaruro mbumbe, urwego rw’ubuhinzi rwari rugize 27%, urwego rw’inganda rwari rugize 17 ku ijana.

Muri icyo gihembwe kandi urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 8%, urw’inganda rwazamutseho 14%, urwa serivisi ruzamuka 13% ndetse ibikenerwa mu gihugu bizamukaho 17%.

Ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera mu bizatuma ubukungu bw'u Rwanda buzamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza