Banki y’Isi yemereye u Rwanda inkunga ya miliyari 1.2 z’amadolari mu myaka ibiri iri imbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi yemeye guha u Rwanda inkunga ya miliyari 1.2 z’amadolari (miliyari 1100 Frw) mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, yitezweho gufasha igihugu guhangana n’ingaruka z’ubukungu zasizwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ayo mafaranga Banki y’Isi izatanga ari muri gahunda yayo ya 2020-2023 agamije gufasha u Rwanda mu iterambere.

Byitezwe ko ayo mafaranga azakoreshwa mu guteza imbere inzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu nko kubaka ubushobozi bw’abanyarwanda (Human capital).

Muri iki cyiciro, hazashorwa imbaraga mu burezi, kongerera abarimu ubushobozi, gushyigikira gahunda zigamije imikurire y’umwana byose bigamije gushyira ku isoko abanyarwanda bafite ubumenyi bukenewe.

Harimo kandi guteza imbere urwego rw’abikorera, guteza imbere ibikorwa remezo, ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi no guteza imbere imijyi.

Ku bijyanye no guteza imbere urwego rw’abikorera, amafaranga ya Banki y’Isi azakoreshwa mu korohereza abikorera kubona igishoro, guteza imbere ubumenyi bw’abakozi n’ibindi.

Inzobere mu bukungu mu ishami rya Banki y’Isi mu Rwanda, Aghassi Mkrtchyan, yavuze ko ubukene bwagiye bugira ingaruka cyane ku iterambere ry’ubukungu u Rwanda rwagiye rugaragaza mu myaka ishize.

Kimwe mu byagenzaga gahoro iterambere ry’ubukungu, avuga ko harimo ubushobozi buke, umusaruro muke w’ubuhinzi, uruhare ruto rw’abikorera mu bukungu ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyi nkunga iziye igihe, mu gihe igihugu kiri mu izahuka ry’ubukungu bwasubijwe inyuma n’ingaruka za Coronavirus.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, giherutse gutangaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 2% mu mwaka wa 2020 na 6,3% mu 2021.

Inkunga ya Banki y'isi izakoreshwa cyane mu guteza imbere abikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .