Banki y’Isi yanagabanyuye urugero rw’integanyamusaruro muri uyu mwaka ivuga ko ubukungu bw’Isi buzazamuka ku kigero cya 1.7% muri 2023, ni urugero ruri hasi cyane ya 3% iyi banki yari yaratanze muri Kamena 2022.
Iyi banki isanga ingaruka z’izamuka ry’ibiciro n’ingano y’inyungu ku nguzanyo ziri hejuru nka bimwe mu bibazo by’ingenzi abategura gahunda za politiki z’ubukungu bazahura nazo, bakaba bagomba kuzishakira ibisubizo.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine yahungabanyije ubucuruzi bw’ibiribwa byinshi byavaga muri ibyo bihugu, ibintu birushaho guhenda, cyane cyane nk’ingano, amavuta yo guteka n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!