00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki y’Isi yahagaritse Doing Business Report kubera amakosa ayivugwamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi yabaye ihagaritse raporo ngarukamwaka izwi nka ‘Doing Business Report’ nyuma y’amakosa yagaragaye muri raporo ziheruka ajyanye n’amakuru atizewe yagiye ashingirwaho.

Mu itangazo Banki y’Isi yasohoye kuri uyu wa Kane, yagaragaje ko iri gusesengura ayo makosa n’izindi nenge zose zagaragajwe mu mikorere y’ubushakashatsi bugeza kuri Doing Business Report.

Iyi raporo ngarukamwaka igaragaza ishusho y’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari n’ubucuruzi muri byo, haba mu mategeko ashyirwaho, iyandikishwa ry’ubucuruzi, korohereza abashoramari n’ibindi.

Hari iperereza riherutse kujya hanze rigaragaza ko bamwe mu bayobozi bakuru muri iyo banki, bagiye bashyira igitutu ku bakoraga iyo raporo ngo bimwe mu bihugu birimo u Bushinwa bihabwe amanota mabi.

Hari raporo ku iperereza ryari rimaze iminsi kuri ibyo birego yashyizwe hanze na Banki y’Isi kuri uyu wa Kane, aho yagaragaje ko abayobozi barimo Kristalina Georgieva usigaye ayobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ubwo yari akiri umuyobozi muri Banki y’Isi yagize uruhare mu gushyira igitutu ku babaga bakora Doing Business Report, ngo bagaragaze nabi ibihugu runaka.

Raporo za Doing Business Report zitavugwaho rumwe harimo iya 2018 n’iya 2020.

Georgieva yamaganye ibyo iperereza, avuga ko uburyo abakoze iperereza babigaragaje ntaho bihuriye n’ibibazo byagaragaye muri raporo.

Doing Business Report ni raporo yari imaze kuba ikimenyabose ndetse inagenderwaho n’ibigo n’imiryango mpuzamahanga, mu gutera inkunga ibihugu bikizamuka bitewe n’uko byitwaye.

Ni uburyo kandi bwafashaga abashoramari kumenya ahantu heza ho gushora imari, bityo ibihugu bigahora biharanira kugaragara neza muri iyo raporo ari nako bihindura politiki zabyo zitandukanye.

Hari umwe mu bakozi bakoraga iyo raporo, bavuze ko iyo byageraga ku Bushinwa amanota yayo bayagabanyaga bakoresheje kwanga kubarura umujyi wa Beijing cyangwa Shanghai.

Banki y'Isi yatangaje ko Doing Business Report yagaragayemo inenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .