00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe ni ba miliyoneri: Ubuzima bw’impunzi zanze kurera amaboko i Mahama zikishakamo ibisubizo

Yanditswe na Philippe Rutaganda
Kuya 31 March 2022 saa 07:33
Yasuwe :

Ku bigeze kuba impunzi mu kinyejana cya 20 no mu ntangiriro z’icya 21 cyangwa abagize amahirwe bagakurira ahari amahoro, biratangaje kumva impunzi iri mu nkambi itunze imodoka, yishyurira abana amashuri mu bigo byigenga, nta bufasha na buke yahawe.

Mu nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 55, iyo uhageze ni umudugudu wihariye utandukanywa n’iyi dusanzwe tuzi n’uko ho hitwa mu nkambi y’impunzi.

Benshi mu batuye mu nkambi ya Mahama ni Abarundi bahunze guhera mu 2015, n’Abanye-Congo bahoze batuye mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi.

Habyarimana Athanase yageze i Mahama mu ntangiriro za Gicurasi 2015 ubwo mu Burundi hari hari imvururu zakurikiye amatora ya Perezida.

Iwabo mu Burundi yari umucuruzi ariko byinshi mu byo yacuruzaga yabisizeyo, ahungana amafaranga make ari nayo yamubereye igishoro, agatangira gucururiza mu nkambi.

Aganira na IGIHE yagize ati “Namaze amezi abiri nta kintu ndi gukora ariko nkabona udufaranga ndi kugenda nturya tugenda dushira, ndavuga nti reka nshakishe uko nabigenza utwo dufaranga tubyare utundi. Nahise ntangira gucuruza utuntu duke ku meza mbona biri kugenda, haboneka abantu baduha inguzanyo tugenda dukura kugeza ubu.”

Uyu mugabo w’abana umunani, afite imodoka ye bwite imufasha kujya kurangura ibyo acururiza mu iduka riri rwagati mu nkambi. Yishyurira abana babiri amashuri mu bigo biri hanze y’inkambi byigenga. Yavuze ko ibyo acuruza mu iduka rye nibura bifite agaciro kari hagati ya miliyoni umunani n’icumi.

Habyarimana avuga ko ubuzima bwo mu nkambi yibeshejeho, nta nkunga ahabwa. Intego ni ugukomeza gukora akaba yagira iduka ryiza hanze y’inkambi.

Ati “Mfite inzozi nyinshi sinzi ko nzazigeraho, mba nshaka kugera kure harenze aho ngeze. Numva nshaka kugira iduka nkacururiza mu bandi nkava mu nkambi, nkacuruza mu nzu yagutse imeze neza.”

Habyarimana Athanase avuga ko gucururiza mu nkambi byatumye yibeshaho

Vestine Ihogoza na we acuruza ibitenge mu nkambi ya Mahama. Ahamaze amezi atandatu kuko yahoze acuririza i Gihembe muri Gicumbi.

Nubwo atarafatisha ubuzima i Mahama, Ihogoza avuga ko abasha kwitunga nubwo abakiliya bataraba benshi.

Ati “Abaguzi baraza bakagura, nuko ari ubukene ariko ubushake bafite utambutse araza akareba ukabona ni uko ari ubushobozi.”

Igitenge kigura amafaranga make muri Atelier ye ni 6000 Frw naho icya menshi ni 35000 Frw.

Kubera ko abaguzi aba atari benshi, Ihogoza abifatanya no kudoda abashaka imideli itandukanye mu bitenge, kugira ngo abone amafaranga ahagije amutunga n’umuryango we.

Yavuze ko abonye imashini zisumbuye kuyo afite, bagahabwa n’umuriro byaabafasha kurushaho gutera imbere no guha akazi benshi.

Nubwo i Mahama bitaragenda neza, Ihogoza yavuze ko mu nkambi ya Gihembe yashoboraga kwinjiza ibihumbi 200 Frw.

Kabanyana Jacqueline ukomoka i Burundi, na we acuruza ibirayi bya Kinigi mu nkambi ya Mahama. Ni umurimo yagiyemo nyuma yo kuva mu bucuruzi bw’inkwe n’inyanya.

Ubwo IGIHE yamusangaga aho acururiza, yari afite ibirayi bisaga ibilo 300.
Nubwo atabona inyungu nyinshi kubera ubushobozi bw’abatuye mu nkambi, Kabanyana yavuze ko bimufasha kwita ku bana be.

Ati “Mu birayi nta nyungu nini cyane ariko mbona ibyo ngaburira abana, nkabakuriramo imyenda yo kwambara, inkweto nkabarihira n’amasomo yo ku mugoroba. Iyo mbonye ibidutunga ukwezi kugashira nta madeni ngiyemo mba nungutse.”

Ibirayi acuruza biva mu karere ka Musanze na Rubavu. Yavuze ko yifuza ko umunsi umwe na we azajya ajya kubyirangurira aho kubizanirwa n’abandi.

Ati “Ndamutse nkomeje gutera imbere ntabwo byaba bikiri ngombwa ko babinzanira, najya kubyizanira, ayo bunguka nanjye nkayunguka.”

Umuyobozi w’inkmabi ya Mahama, Vuganeza André yavuze ko kuba impunzi zicuruza ari uburenganzira zihabwa na Leta y’u Rwanda, kandi ko bifasha Leta mu kubitaho.

Ati “Uriya muntu ucuruza uretse kuba impunzi, bigabanya kuba umutwaro ku gihugu kuko arifasha. Uriya muntu ntabwo akeneye ko tujya kumufasha, ntabwo yabura ibiryo, ibikorwa byinshi yabyikorera kuko aba afite ubushobozi. Ni nayo gahunda ihari gufasha impunzi kwifasha, akaba impunzi ku izina ariko mu buzima busanzwe aria bantu bitunze.”

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 120, ziganjemo izikomoka mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu nkambi imodoka zizanye ibicuruzwa ziba zibisikana
Habyarimana afite inzozi zo gushinga iduka hanze y'inkambi
Imbere mu nkambi harimo amaduka acuruza ibintu bitandukanye
Mu nkambi harimo isoko ririmo ibintu bitandukanye
Kabanyana amaze igihe acuruza ibirayi mu nkambi ya Mahama
Ihogoza Vestine acuruza ibitenge mu nkambi
Bimwe mu bitenge Ihogoza acururiza mu nkambi ya Mahama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .