Buri munsi mu Rwanda hinjira abanyamahanga bagenzwa n’impamvu zitandukanye zirimo ubucuruzi na serivisi nk’uburezi, ubuvuzi n’ibindi.
Imibare igaragaza ko abasura u Rwanda bagenda biyongera uko bucya n’uko bwira kuko bavuye ku bantu 521 000 mu 2021 bagera kuri miliyoni 1,4 mu 2023.
Ubushakashatsi bwakorewe ku banyamahanga bataha bamaze gusura u Rwanda bakanyura ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali no ku yindi mipaka nka Rusumo, Kagitumba, Gatuna, Cyanika, Rusizi I, Rusizi II, Corniche n’iyindi; bwagaragaje ko mu bihe by’impeshyi, ni ukuvuga kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri ari bwo abanyamahanga basura u Rwanda cyane.
Bugaragaza ko abakomoka muri Aziya bageze mu Rwanda ku mpamvu z’ubucuruzi bakoresheje indege, bahamara impuzandengo y’amajoro 31, abahagera kubera amasomo bakamara 84, abahagera mu biruhuko bahamara iminsi 13, abagiye gusura inshuti zabo mu Rwanda bahamara iminsi 17 mu gihe abahanyura berekeje ahandi bahamara ijoro rimwe.
Bunagaragaza abo ku yindi migabane no mu bihugu bitandukanye binjira mu Rwanda banyuze inzira y’ubutaka, nk’urugero mu bihugu bya Afurika hatabariwemo iy’Iburasirazuba, abagenzwa n’impamvu z’ubucuruzi bamara mu Rwanda amajoro abarirwa mu munani, abashaka uburezi bamara 212, ubuvuzi 14, ibiruhuko, atandatu n’abasuye inshuti bahamara 15.
Imibare igaragaza ko abagera mu Rwanda ku mpamvu z’ubucuruzi bakoresha impuzandengo y’Amadorali ya Amerika 125 ku munsi mu bijyanye n’imibereho no kugura ibindi bintu bizababera urwibutso.
Abagenzwa n’amasomo bakoresha 120$, abashaka serivisi z’ubuvuzi bakoresha impuzandengo ya 91$, abahagera bari mu biruhuko bakoresha 156$, abasuye inshuti zabo bakoresha 63$, mu gihe ababa bari mu rugendo berekeje mu bindi bice by’Isi bakoresha impuzandengo ya 113$.
Mu gihembwe cya mbere cya 2023, abanyamahanga basuye u Rwanda bakoresheje arenga miliyoni 113,9$, mu gihembwe cya kabiri ariyongera miliyoni 120,4$, bigeze mu gihembwe cya gatatu ahita agera kuri miliyoni 168$.
Abanyarwanda bakorera ingendo mu mahanga kubera impamvu zitandukanye, mu gihembwe cya mbere cya 2023 bakoresheje miliyoni 68,5$ mu byo bari bakeneye mu bihugu bagiyemo, mu gihembwe cya kabiri bakoresha 77,6$ mu gihe mu cya gatatu bakoresheje 100,2$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!