Avoka ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu birushaho kuzamuka ku isoko mpuzamahanga mu bikomoka ku buhinzi biva mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, kigaragaza ko indabo, imbuto n’imboga byoherezwa mu mahanga byavuye kuri toni 40 ku kwezi mu 2017, ubu bikaba bigeze kuri toni 1000 ku kwezi.
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa no guhanga Udushya muri NAEB, Basiima Janet yabwiye IGIHE ko avoka ziri mu bishakishwa cyane ku isoko mpuzamahanga ari na byo byatumye bashyiraho uburyo bwo kuzohereza hakoreshejwe inzira y’amazi.
Ati “Avoka zirashakwa nyinshi kandi ziranahari mu gihugu. Ubu twatangiye kugerageza kuzicisha mu bwato, tumaze kubikora kuri Dubai twabikoze n’i Burayi, rero ubu n’uwadusaba akatubwira ati ndashaka kontineri eshanu buri cyumweru bishobora gukorwa.”
NAEB igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Mata 2024 u Rwanda rwohereje avoka zigeze ku bilo 3,543,473 mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, mu Burayi hoherejweyo ibilo 85,364, mu gihe mu bihugu bya Afurika hoherejwe ibilo 477,426 bya avoka zivuye mu Rwanda.
Basiima ati “Iyo urebye avoka zikunzwe mu bihugu by’Abarabu ni naho batanga igiciro cyiza, nka Dubai twoherezayo nka 80% bya avoka y’u Rwanda yose.”
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ya 2023 igaragaza ko ibyoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda miliyari 3.5$, bigaragaza izamuka rya 17.2% ugereranyije n’umwaka wa 2022.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, avoka zinjirije u Rwanda miliyoni 6.3$, bigaragaza ko umusaruro wikubye inshuro zirenga 13 ugereranyije n’amadorali ya Amerika ibihumbi 440$ zinjije mu 2013.
Umuhinzi aguriwe ku giciro cyiza avoka yamubera zahabu
Abahinzi ba avoka bavuga ko abohereza hanze avoka bagura imwe ku 100 Frw cyangwa munsi yayo mu gihe amakuru bakura ku isoko ari uko igera i Burayi ikilo kimwe gifite agaciro k’Amadorali ya Amerika 12.
Pacifique Hakuzweyezu ufite ibiti bya avoka ibihumbi bitandatu mu karere ka Huye, yabwiye IGIHE ko amafaranga agera ku muhinzi abaye menshi byatuma umuhinzi atera imbere byihuse.
Ati “Baramutse bakugurira ku giciro cyiza ubuzima bwahita buhinduka cyane, ayo mafaranga yagira akamaro.”
Denis Sezibera uhinga avoka ku buso bwa hegitari imwe mu karere ka Gicumbi yabwiye IGIHE ko hari abamamyi bari hagati y’umuhinzi n’umuguzi wohereza umusaruro hanze y’igihugu batuma amafaranga menshi atagera ku muhinzi.
Uyu muhinzi avuga ko NAEB ikwiye gushyiraho ibiciro umuguzi atajya munsi ku kilo cya avoka cyangwa avoka imwe kugira ngo umuhinzi abashe gukuramo kunguka.
Mu mwaka wa 2020/2021 indabo imbuto n’imboga byinjije 28,793,267$, mu 2021/2022 42,862,494$ na ho mu mwaka wa 2022/2023 byinjirije u Rwanda miliyoni 58,169,911$

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!