Asaga miliyoni 225 Frw yishyuwe abahinzi b’i Bugesera bafashe ubwishingizi bw‘ibihingwa

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Abahinzi bo mu Karere ka Bugesera bafashe ubwishingizi bw’ibihingwa muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yiswe ‘Tekana Muhinzi Mworozi Urishingiwe’, kuri uyu wa 25 Nzeri bahawe ubwishyu bw’ibyangijwe n’imvura bungana na miliyoni 225 Frw.

Koperative umunani nizo zahawe sheki y’amafaranga 225 899 378 Frw nyuma yo kugira igihombo cyatewe n’imvura yaguye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Koperative ya CODUMUGA na CORIMARU zo mu Karere ka Bugesera zihinga umuceri zifite ubuso bwishingiwe bungana 545,83 kuri CORIMARU ndetse na 105,25 kuri CODUMUGA. Izahawe amafaranga, nizo zari zagize igihombo gikabije.

Ubwishingizi bwashingiweho zishyurwa igihombo zagize, zabufashe muri Radiant. Ubusanzwe umuhinzi atanga 60% naho leta ikamutangira 40%.

Umuyobozi wa Koperative CORIMARU ihinga umuceri mu gishanga cya Rurambi, Kalisa Ladislas, yavuze ko mbere y’uko bagobokwa bari bafite igishanga kinini kuko bateganyaga kweza toni ibihumbi bitatu ariko baza guhura n’ibiza by’imvura byangije hegitari zingana na 600.

Ati "Mbere y’uko tugobokwa, twari dufite igishanga kinini kandi cyose cyari kigiye kwera. Ariko amazi yaraje arusha ingufu urugomero rwari ruhari yinjira mu gishanga cyacu cy’umuceri, abaturage bari bacitse intege ariko turashimira ubuyobozi bw’igihugu bwakoze ibyihutirwa kugira ngo dusubire mu byacu."

Iyi koperative yari yafashe ubwishingizi bungana na miliyoni 9,6 Frw noneho leta iyitangira 40% angana na miliyoni 6,4 Frw. Ubwo yishyurwaga bitewe n’igihombo yagize, yishyuwe asaga miliyoni 192 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Marc Rugenera, yavuze ko abahinzi bakwiye gufata ubwishingizi, babikorera ibibazo bashobora guhura nabyo ngo kuko igihombo kigera ku gihugu cyose.

Rugenera ati "Nta wifuza ikiza ngo kibe kuko ubwishingizi buhari, uko batabyifuza ni ko natwe tutabyifuza. Twishyuye miliyoni 225 Frw, twarinjije miliyoni 26. Murumva igihombo cyacu nacyo kijya kugera kuri miliyoni 200 Frw."

"Icyo tubikorera ni ukugira ngo twubake icyizere muri bo ngo bamenye ko bibafitiye akamaro. Ntabwo umuntu yabikorera ngo ndifuza ko igihombo kizavamo, ni ukubikorera ko ugomba guteganyiriza ibibazo ushobora guhura nabyo kuko ingaruka zigera ku banyarwanda bose. Iyo duhombye ibiciro biriyongera. "

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko mu guhangana n’ibiza, igisubizo kirambye ari uko abantu bahangana n’imihindagukire y’ikirere batera ibiti kandi bacukura imirwanyasuri.

Yagize ati "Ubundi igisubizo kirambye muri rusange kuko muri iki gihe turi guhura n’ibihe by’imihindagurikire y’ikirere nkuko mwabibonye ni imvura idasanzwe. Hashobora kuza umuyaga udasanzwe, izuba ridasanzwe n’ibindi.’’

’’Igisubizo gikomeye gihambaye ni ugukomeza gahunda zikomeye zo kubungabunga ibidukikije. Ibyo rero buri wese tukabigira umuco mu mirimo yacu ya buri munsi, tukamenya ko ibintu byo kurwanya isuri, dufata amazi ari ku misozi hirya no hino aho kugira ngo ajye mu migezi ajye kudusenyera akinjira mu butaka akazaza nyuma mu gihe bibaye ngombwa hakaba gutera ibiti kuko ibiti biyungurura umwuka duhumeka ndetse n’ibindi byose bishobora kubungabunga ibidukikije umuntu yavuga.’’

Gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa cyangwa amatungo, igamije gufasha abahinzi n’aborozi kuva mu gihirahiro n’igihombo baterwa no kuba ibiza bishobora kubaho bikangiza imyaka cyangwa amatungo.

Mu bihingwa byishingirwa harimo ibigori, umuceri ndetse n’imboga. Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko imaze kwishingira inka zigera ku bihumbi 18 n’ubuso bungana n’ibihumbi 18.

Abahinzi bo mu Karere ka Bugesera bahawe miliyoni zisaga 225 Frw kuko bangirijwe n'ibiza bari barafashe ubwishingizi
Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Marc Rugenera, yasabye abahinzi kwitabira gufata ubwishingizi
Igishanga bari barahinzemo cyarengewe n'amazi ku buryo ntacyo basaruye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .