Ni umushinga uzakorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Koreya y’Epfo binyuze mu kigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cy’Abanyakoreya (KOICA). Uzashorwamo arenga miliyari 11 Frw, aho biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka izi nyubako bizaba byarangiye muri Kamena 2025.
Izi nyubako zizajya zumishirizwamo urusenda n’ibitunguru kuko bikunda kwangirika, abahinzi bagahomba bitewe n’uko ibyo kujyana ku isoko hafi ya byose biba byangiritse.
Ubwo hatangizwaga uyu mushinga wo kubaka izi nyubako mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko uyu mushinga uzatuma ibihingwa by’u Rwanda byoherezwa mu mahanga bizabasha gupiganwa n’ibyo mu bindi bihugu.
Yagize ati “Abahinzi bagorwaga no kubika umusaruro wabo, aho wasangaga ubabereye imfabusa bikabatera igihombo gikomeye. Izi nyubako zizajya zifasha kumisha umusaruro mu gihe gito kandi wume ku kigero cyiza. Ibi bizadufasha ko ibihingwa twohereza hanze bizabasha gupiganwa n’ibyo mu bindi bihugu.”
Umuyobozi wa KOICA, Kim Jinhwa, yavuze ko bifuza guteza imbere u Rwanda mu kohereza ibihingwa byinshi hanze.
Yagize ati “Ibihingwa byoherezwa hanze bivuye mu Rwanda ni ikawa n’icyayi, turifuza ko isoko ry’u Rwanda ryakwaguka ibyoherezwayo bikiyongera.”
Abahinzi bagaragaje ko kumisha umusaruro wabo bakoresheje izuba byabahombyaga kandi bikabatwara umwanya munini ndetse ntibyume neza uko babyifuza, bavuga ko iki ari igisubizo kuri bo.
Umuyobozi wa Koperative Kopatu yo mu Karere ka Rubavu, Sebera Nicodeme, yavuze ko mu karere atuyemo haherutse kugaragara ikibazo cy’ibitunguru byapfiriye mu mirima, avuga ko kuba ntabibafasha kubyumisha biri mu byabiteye.
Yagize ati “Duherutse guhura n’ikibazo cyo kubura umusaruro w’ibitunguru byinshi mu mirima kubera kubura uko twumisha umusaruro. Uyu munsi twumvise inkuru nziza. Izi nyubako zigiye kubakwa zizadufasha kujya tubika umusaruro wacu igihe kirere ndetse binatwinjirize amadovize.”
Dr. Uwizeyimana Herman wohereza umusaruro w’imbuto hanze y’u Rwanda, yavuze ko boherezaga umusaruro ufite ireme ryo hasi kubera ko mu gihe cyo kumisha urusenda cyangwa ibitungura byuma nabi.
Yagize ati “Izi nyubako zizagabanya ibihombo twahuraga nabyo kuko twirirwaga turwana n’ikirere dushaka kumisha urusenda n’ibitungura.”
Yakomeje avuga ko bigiye gutinyura abahinzi bagiraga ikibazo cyo gutinya guhinga urusenda bibaza uko bazarwanika.
Inyubako zizubakwa ni eshanu harimo izo ku rwego rw’uturere enye, n’indi yo ku rwego rw’igihugu izubakwa ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).
Uturerere tuzubakwamo izi nyubako ni Bugesera, Rubavu, Rulindo na Nyagatare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!