Apple yaciye agahigo ko kuba ikigo cya mbere ku Isi gifite agaciro ka miliyari 2000$

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 20 Kanama 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo kabuhariwe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, mudasobwa n’amasaha, Apple Inc. cyaciye agahigo ko kuba ikigo cya mbere kinini ku Isi, nyuma y’uko cyujuje agaciro ka miliyari 2000$.

Ibi bibaye nyuma y’uko imigabane y’iki kigo izamutseho 1.4% by’agaciro kayo, kakagera ku 468.65$ ku mugabane umwe.

Ibi byatumye Apple iba ikigo cya mbere ku Isi kigize agaciro kangana na miliyari 2000$, agaciro kigize mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, kuko muri Kanama umwaka 2018, iki kigo cyari cyujuje agaciro ka miliyari 1$ nyuma y’imyaka 42 gitangijwe, nabwo kikaba ari cyo cya mbere mu bigo byigenga byagize ako gaciro.

Apple ifashe umwanya wa mbere mu bihe ubukungu bw’Isi muri rusange budahagaze neza, ibyatume imigabane y’ikigo bihanganye cyane cya Aramco, cyashoye mu bucuruzi bwa peteroli, itakaza agaciro cyane kuko ubu bucuruzi bwaguye bitewe na gahunda za guma mu rugo hirya no hino ku Isi, zatumye ubucuruzi bwa peteroli n’izindi ngufu bugabanuka.

Ku rundi ruhande, abashoramari benshi bihutiye gushyira amafaranga yabo mu bigo by’ikoranabuhanga, bitewe n’uko bisanzwe ari ibigo binini cyane kandi mu bihe abantu bari mu rugo, byari byitezwe ko bazakoresha ikoranabuhanga cyane kurushaho.

Ibi byatumye agaciro k’ibigo bindi nka Amazon, Facebook, Alphabet na Microsoft gatumbagira cyane, kuko kuva muri Werurwe uyu mwaka kugeza ubu, agaciro k’ibi bigo kageze kuri miliyari 3000$ mu mezi atanu gusa.

JPEG - 112.9 kb
Apple yujuje agaciro ka miliyari 2000$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .