Apple yabaye ikigo cy’ubucuruzi cya mbere gifite agaciro kanini ku Isi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 4 Kanama 2020 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’ubucuruzi cya Apple kizwi cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bikunzwe n’abatari bacye, cyaciye agahigo ko kuza ku mwanya wa mbere mu bigo bifite agaciro kanini ku Isi.

Ibi bibaye nyuma y’aho Apple itangarije inyungu yayo mu gihembwe cya kabiri (kuva muri Mata kugera muri Kamena), aho iki kigo cyungutse agera kuri miliyari $59.7, inyongera ya 11% ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka ushize.

Iyi nyungu yongereye icyizere abashoramari, bituma bashaka imigabane ya Apple (AAPL) ku bwinshi, maze agaciro k’umugabane umwe kiyongeraho 10% ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Ntibyagarukiye aho, kuko kuri uyu wa Mbere, umugabane wa Apple wari ugishakwa cyane ku isoko, bituma wiyongera agaciro ku kigero cya 2.5% ugera kuri $435.75, ari na cyo kigero kiri hejuru uyu mugabane uguzweho.

Ibi byatumye agaciro ka Apple muri rusange kiyongera cyane, kagera kuri miliyari ibihumbi 1,86 z’amadolari, bituma Apple iba ikigo cya mbere gifite agaciro kanini ku Isi.

Apple isimbuye ikigo cyo muri Arabie Saoudite cya Aramco. Iki kigo gifite ishoramari mu bucuruzi bwa peteroli, kikaba cyaragiye kuri uyu mwanya mu umwaka ushize ubwo cyinjiraga ku isoko ry’imari n’imigabane. Kuri ubu iki kigo gifite agaciro ka miliyari ibihumbi 1,76 z’amadolari. Ibi byatewe n’ihananuka ry’ibiciro bya peteroli ku Isi, kuko Aramco ikinjira ku isoko ry’imari n’imigabane yari ifite agaciro karenga miliyari ibihumbi bibiri z’amadolari.

Abasesenguzi bemeza ko Apple ishobora kuzagumana uyu mwanya mu gihe kirekire.

Ryan Detrick, Umuyobozi Ushinzwe Amasoko mu Kigo LPL Finincial, yavuze ko “urebye nko mu mezi atandatu kugera kuri 12 ari imbere, turizera ko abashoramari bazakomeza gushora mu bigo by’ubucuruzi bigaragaza ko bishobora gukomeza kwaguka no mu bihe nk’ibi bitoroheye ubucuruzi”.

Tim Cook, Umuyobozi Mukuru wa Apple, yavuze ko ibi byerekana uburyo ikigo ayoboye gikomeje guhindura ubuzima bwa benshi ‘n’ubwo byaba ari mu bihe bikomeye’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .