Amaso ahanzwe umunsi wo gutangaza ingengo y’imari ya 2020/2021

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kamena 2020 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ategerejwe imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Mbere agaragaza ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 yitezwemo uburyo bwo gufasha igihugu kuva mu bihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, bushobora no kugeza ku kugabanya imisoro ku bintu bimwe na bimwe.

Umushinga w’Ingengo y’Imari uherutse kugezwa ku Nteko Ishinga Amategeko, wagaragazaga ko muri uyu mwaka izaba ingana na miliyari 3245.7 Frw ivuye kuri 3017.1 Frw yakoreshejwe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.

Icyo gihe Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko kubera guhungabana kw’ibikorwa by’ubucuruzi byavagamo imisoro, bizagira ingaruka ku misoro yakusanywaga ku buryo imisoro izinjizwa mu 2020/2021 izagabanuka ikagera kuri miliyari 1421 Frw ugereranyije na miliyari 1569 Frw yakusanyijwe mu ngengo y’imari iri gusozwa.

Mu kuziba icyuho cy’imisoro yari kuzakusanywa, Guverinoma izongera inguzanyo ziva hanze no mu gihugu hibandwa ku zihendutse kandi hubahirizwa igipimo ntarengwa cy’umwenda w’igihugu.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu byitezwe ko azaba ari miliyari 1962.8 Frw, bingana na 60.5 % by’ingengo y’imari yose. Inkunga z’amahanga zizaba zingana na miliyari 492.5 Frw, ni ukuvuga 15.2 % by’ingengo y’imari yose, mu gihe inguzanyo z’amahanga zizaba ari miliyari 783.4 Frw, bingana na 24.1 % by’ingengo y’imari.

Amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rungana na 84.6 % mu ngengo y’imari itaha.

Ni mu gihe amafaranga menshi azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (ibikorwa bihora bigaruka) kuko angana na miliyari 1582.8 Frw (48%), azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri miliyari 1294.5 Frw (40%) naho Miliyari 306.5 Frw (9.4%) azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta.

Umwaka ushize u Rwanda rwari rwatangaje ingamba nshya zijyanye n’ingamba zo kwakira imisoro kugira ngo igihugu kigere ku ntego cyihaye mu bijyanye no kwinjiza amafaranga agiturukamo.

Icyo gihe nk’isukari yakomeje kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kwishyura 100%, nk’uko bimeze muri EAC, umuceri ukomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45% cyangwa amadolari ya Amerika 345 kuri toni aho kwishyura 75%.

Abasesenguzi bagaragaza ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bishoboka ko ibintu bimwe na bimwe bizagabanyirizwa imisoro muri gahunda yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Coronavirus.

Ibikoresho by’ibanze mu buzima bwa muntu ni byo akenshi usanga bisabirwa gukurirwaho imisoro cyangwa se kuyigabanya.

Kubera icyorezo cya Coronavirus, ubukungu ku Isi hose buzagabanuka, ubw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 2% mu mwaka wa 2020 buvuye kuri 9.4 % bwazamutseho umwaka ushize.

Icyakora Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kubera ingamba zafashwe mu kuzahura ubukungu, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2021 buzazamuka ku gipimo cya 6.3 % na 8 % mu 2022.

Uko ingengo y'imari y'u Rwanda yiyongereye uhereye mu 2000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .