00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe y’ishoramari yo kwitabwaho mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 April 2022 saa 07:01
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali ni umwe mu mijyi ikurura abashoramari benshi bakabenguka amahirwe anyuranye awurimo. Umwaka ushize u Rwanda rwanditse imishinga y’ishoramari ifite agaciro ka miliyari 3,7 z’amadolari kandi imyinshi iherereye muri uyu mujyi ndetse hari indi ikeneye kubyazwa umusaruro.

Amahirwe y’ishoramari mu Mujyi wa Kigali agendanye na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) ndetse n’icyerekezo 2050, arimo imyubakire y’umujyi ugezweho, guca akajagari, gutunganya no kubyaza umusaruro ibishanga n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, abikorera mu Mujyi wa Kigali bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwawo bubereka amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari babyaza umusaruro kugira ngo bunguke banazamure imibereho myiza y’abawutuye.

Amahirwe ya mbere abikorera beretswe ni ayo kubaka umujyi ubereye ubucuruzi no kuba igicumbi cya serivisi z’imari. Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyamuritswe muri Nzeri 2020, kigaragaza mu mujyi rwagati ari igice cy’ubucuruzi kigezweho.

Gusa iyo ugeze ahazwi nka Quartier Commercial na Quartier Matheus, usanga hakigaragara inzu z’ubwubatsi zishaje ku buryo zitajyanye n’icyerekezo cy’umujyi. Ubuyobozi bw’umujyi bukavuga ko hakenewe abikorera bo kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo ibyateganyijwe n’igishushanyo mbonera bigerweho.

Mu mujyi rwagati hakenewe abashoramari bazahubaka uko igishushanyo mbonera kibiteganya

Mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali hafashwe ingamba zo korohereza abaturage gutura mu mujyi hashingiwe ku mikoro buri wese afite, aho inyubako n’inzu zizaba ziri mu byiciro, ahari amagorofa manini kandi maremare, inzu ziciriritse ndetse n’inzu zisanzwe.

Aya ni andi mahirwe abikorera bafite. Umushinga wa mbere muri uru rwego ni uwo gusezerera imiturire y’akajagari mu bice bitandukanye nka Gitega, Kimisagara, Gatsata, Muhima n’ahandi. Ubu buryo Leta yabutangiye kuri ruhurura ya Mpazi muri Gitega na Kimisagara, aho inzu ya mbere yubatswe ku butaka bwatanzwe n’abantu batatu ariko igatuza imiryango 10.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasobanuriye abikorera ko aya ari amahirwe y’ishoramari kuko yuzuye bagatanga ingurane ku miryango itatu yatanze ubutaka hagasigara inzu zirindwi kandi kubaka bihendutse kuko iyi nzu ya mbere yatwaye miliyoni 100Frw kandi hakoreshwa ibikoresho byo mu Rwanda bayubaka.

Iya kabiri ifite inzu 27 yatwaye miliyoni zirenga 250Frw, abahawe ingurane hano ni 11 batanze ubutaka. Ubwo uwashoye imari yaba yungutse inzu 16 yagurisha cyangwa agakodesha dore ko aha hantu ari hafi y’igice cy’ubucuruzi cya Kigali kandi leta izahashyira imihanda n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze.

Ngabonziza ati "Dushobora gukora byinshi tukunguka kandi tugateza imbere imibereho myiza y’abaturage".

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Muhirwa Marie Solange, yagaragarije abashoramari ko inzu ziciriritse ari undi mushinga ukomeye igihugu gishyize imbere. Yatanze urugero i Kinyinya ahari hegitari 600 zateganyijwe, umushinga w’ibanze ukazajya kuri hegitari 18, aho hegitari imwe izajyaho inzu 80.

Yasabye abashoramari gushinga inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi kuko leta yemeje ko iyi mishinga izajya ikoreshwamo ibikoresho byo mu Rwanda. Nibura ku mwaka mu Mujyi wa Kigali hakenerwa inzu 27 000 ziciriritse zo guturamo.

Ati "Turabasaba gushinga inganda zikora ibikoresho tukabasha gukora kandi vuba. Ubu mu Rwanda dukoresha amatafari ya Ruliba gusa kandi ifite abayikeneye benshi cyane rimwe na rimwe bigatinza imishinga".

Kuvugurura imiturire y'uduce turangwamo utujagari ni amwe mu mahirwe y'ishoramari ari muri Kigali

Undi mushinga Umujyi wa Kigali wamurikiye abikorera ni uwo gutunganya no kubyaza umusaruro ibishanga biri kuri hegitari zirenga 7766. Hari ibigomba guhingwamo, gutunganywa bikaba ahantu nyaburanga, ibindi bigakorwamo aho abantu baruhukira.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yashishikarije abashoramari kubenguka uru rwego, yizeza abafite imishinga y’ubuhinzi ko mu minsi mike bazahabwa umurongo.

Ati "Dufite hegitari zirenga 7000 z’ibishanga, turashaka gukorana na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo turebe ahahingwa n’amakoperative yahahinga. Twabona imboga zahaza iyi Kigali tudategereje iziva Bazirete ndetse zikajya no mu mahanga".

Umujyi wa Kigali ufite amahirwe y’ishoramari mu gutunganya imyanda yaba ibora ishobora kuvamo ifumbire, itabora ishobora gukoreshwa ikabyazwa ibindi bikenewe yaba amashanyarazi cyangwa ibindi, amazi mabi ndetse n’iyindi ituruka mu misarane.

Kuba u Rwanda rugiye kwakira inama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), muri Kamena 2022, ni andi mahirwe abikorera basabwe gutekereza bagashinga ubucuruzi buzatuma abashyitsi bibona mu Rwanda, bakagira amahitamo menshi bigendanye n’ibyifuzo byabo.

Haracyari inzitizi

Abikorera mu Mujyi wa Kigali bishimiye amahirwe beretswe y’ishoramari ariko berekana ikibazo cy’nzu bubatse zidafite abazikoreramo.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera (PSF) Bafakulera Robert, yavuze ko basaba Umujyi wa Kigali kugena uburyo inzu zubatswe zabanza kubona abazikoreramo hanyuma hakabona kubakwa izindi.

Ati "Iki kibazo kirahari kandi kirahangayikishije, icyo dusaba ni uko hatabaho kuzamura inyubako nyinshi kandi n’ubundi ntabazikoreramo, harebwe uko izihari zikorerwamo hanyuma hajye hubakwa inzu koko biboneka ko ikenewe".

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa asobanura ko izi mbogamizi zituruka cyane ku bantu bamwe bagizweho ingaruka na Covid-19, bakaba barahisemo kujya gukorera mu rugo ntibabe bakoresha izo nyubako. Hari kandi abantu bafite ubucuruzi ahantu hatemewe.

Umujyi wa Kigali n’izindi nzego bashyizeho itsinda mu byumweru bibiri rizagaragaza ingamba kuri iki kibazo.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko hashyizweho itsinda ryo gusuzuma ikibazo cy'inzu z'ubucuruzi zidafite abazikoreramo n'ingamba zafatwa
Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera (PSF) Robert Bafakulera avuga ko hari imbogamizi y'inzu zitarabona abazikoreramo
Abikorera bahuye n'Umujyi wa Kigali berekwa amahirwe y'ishoramari ahari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .