00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe y’ishoramari azashibuka ku ruganda rw’inkingo za COVID-19 mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 12:11
Yasuwe :

Kuba mu Rwanda hazakorerwa inkingo za COVID-19 mu myaka ya vuba ntibikiri inkuru mu matwi y’Abaturarwanda. Ikigezweho ubu ni amahirwe y’ishoramari azashibuka kuri urwo ruganda, ibizabyara inyungu ziyongera ku kuba abaturage bazabonera inkingo hafi bagakingirwa ari benshi ndetse bagasagurira na bagenzi babo bo muri Afurika batarazibona.

Mu kiganiro IGIHE iheruka kugirana n’Impuguke mu by’Ubukungu, Teddy Kaberuka, muri Kanama 2021 yavuze ko kuba urwo ruganda rwakubakwa mu gihugu bizaba amahirwe y’itangizwa ry’imishinga myinshi by’umwihariko ijyanye na serivisi, ubwikorezi no gukora ibikoresho byo kwa muganga cyangwa hakagurwa isanzwe ihari.

Uretse ku ruhande rw’abenegihugu, yagaragaje ko amafaranga u Rwanda rusohora rugura inkingo azaba atagisohotse ahubwo azakoreshwa imbere mu gihugu bityo umubare w’amadovize rukenera ukagabanuka.

Bijyanye n’uko n’ibindi bihugu bizakenera kugura inkingo, u Rwanda ruzaba rufite isoko rinini cyane ko muri Afurika ibizabasha kuzikora ari bike.

Ati “Ni inyungu nyinshi ku gihugu bizongera umubare w’ibyoherezwa hanze haba mu ngano no mu mafaranga, bigabanye amadovize dusohora hanze kandi bizanatanga akazi.”

Rufite igisobanuro kinini mu ishoramari ry’abanyamahanga

Kaberuka yasobanuye ko urwo ruganda ruzabera irembo n’izindi zikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, ibizatanga akazi bikanaba isoko yo kubona amafaranga ku Baturarwanda benshi nk’uko mu Buhinde bimeze.

Mu rwego rw’ubwikorezi, u Rwanda rufite amahirwe yo kuba rwazabonera n’amafaranga mu kuzigeza mu bihugu bizajya bizigura.

Yongeyeho ati “Hari n’izindi serivisi nk’amabanki. Urugero nk’igihugu cya Afurika kizagura [kuri izo nkingo], ntawe uza yikoreye amafaranga mu ntoki binyura muri banki.”

Birumvikana ko ibigo by’ishoramari bizabasha gukorana n’abakiliya bo ku rwego mpuzamahanga.

Kaberuka yavuze ko hari serivisi nyinshi zibona imirimo biturutse ku ishingwa ry’uruganda runaka kandi zikaba ziri mu nzego zitandukanye.

Ati “Urugero ibikoresho by’ibanze ni ibiki, bituruka he? Naho hari andi mahirwe cyane cyane ay’ishoramari […] Hari inganda zisanzwe zikora ibikoresho byo kwa muganga bipfunyikwamo imiti, kandi izo nkingo na zo zikeneye uducupa bakoresha. Uruganda rutanga ishoramari ku zindi nganda.”

Iterambere mu bushakashatsi

Intambwe izaba itewe mu bushakashatsi, Kaberuka na yo ayibonamo urufunguzo rw’iterambere.

Ati “Kuba hari uruganda rw’inkingo n’ejo, n’ejobundi hashobora kuza ikindi cyorezo, kandi uruganda ruba rwatanze ibiherwaho kugira ngo ubushakashatsi bukorwe. Igihe haba haje ikindi cyorezo cyangwa iki kigatinda, abashakashatsi bazaba bafite aho bakorera ubushakashatsi ku buryo haba n’ubundi buvumbuzi.”

Ubushakashatsi ni kimwe mu bitwara amafaranga menshi. Kuba haba hari intangiriro byakorohereza ababukora n’amafaranga ashorwamo akagabanuka.

Inkingo zizakorerwa mu Rwanda ni izo mu bwoko bwa mRNA zisanzwe zikorwa na Sosiyete z’Abanyamerika zirimo Pfizer na Moderna.

Messenger RNA (mRNA) ni uburyo bushya buri kwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo z’indwara zandura zirimo na COVID-19, aho uwarutewe rugera mu mubiri rukawufasha kurema ubudahangarwa burwanya agakoko kakingiwe.

U Rwanda rwamaze kwemeranya n'abafatanyabikorwa ku itangizwa ry'uruganda rukora inkingo za Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .