Amafaranga ya Leta yakoreshejwe nabi mu 2019 yageze kuri miliyari 8 Frw

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Gicurasi 2020 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko mu mwaka y’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2019, amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe yageze kuri miliyari 8,6 Frw avuye kuri miliyari 5,6. Frw mu 2018.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, raporo y’umwaka wa 2018/2019.

Igenzura ryakozwe muri uyu mwaka ryagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura; ayasohotse inyandiko zidahagije; ayasesaguwe; ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yiyongereye ku kigero cya 51% ugereranyije n’umwaka ushize, bivuze ko yiyongereyeho hafi miliyari eshatu.

Ibibazo bindi byagaragaye birimo amasezerano yadindiye n’ayatawe atarangiye; amasezerano afite imirimo yahagaze n’imitungo idakoreshwa.

Ibigo n’imishinga 165 nibyo byagenzuwe. Ibigo byose byagenzuwe uyu mwaka bingana na 80% by’ingengo y’imari y’igihugu. Umwaka wawubanjirije hari hagenzuwe 86.6% by’ingengo y’imari y’igihugu. Iri gabanuka ryatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye hari inzego icyenda zikigenzurwa.

Mu bigo byagenzuwe, ibyagaragaje raporo ntamakemwa (unqualified) ni 33% mu byerekeye gukurikiza amategeko n’amabwiriza naho mu byerekeye imikoreshereze y’umutungo byabaye 55%. Umubare w’ibitekerezo binenga imicungire y’imari (Adverse Opinion) wagabanutseho 3% ugereranyije n’umwaka ushize.

Biraro yavuze ko ahabonetse raporo nta makemwa ahenshi ari mu mishinga, Minisiteri n’izindi nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta kuko byihariye 82%. Ibigo bikora ubucuruzi n’ibindi binini byo raporo nyinshi ntabwo zari zishimishije.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko ari ikibazo kuba ibigo binini n’ibikora ubucuruzi ari byo bifite ibibazo byinshi by’imicungire y’imari ya Leta .

Ati “Ibi bibazo bikwiriye kwitabwaho kuko bishobora kudindiza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu y’Iterambere, NST1.”

Yavuze ko ikibazo gikomeye mu ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, ari imiyoborere n’imicungire ya bimwe mu bigo, bidashyira mu bikorwa inama bigirwa cyangwa ngo bikosore amakosa yagaragajwe ubushize.

Biraro yavuze ko hari n’ibigo begera bashaka gukora igenzura, aho kumva ibyo bibwirwa bigashaka gutegeka umugenzuzi w’imari uko abigenzura.

Ati “Hari uburwayi bwateye ko ibigo bikomeye byakabaye bitanga urugero ahubwo bishaka ko igenzura rikorwa mu buryo babishaka. Barashaka kuduha amabwiriza yabo kandi twe tugendera ku mabwiriza mpuzamahanga. Hakwiriye gukorwa n’igenzura ry’imyitwarire. Ni imico mibi muzareba uko mwakumira.”

Biraro kandi yavuze ko mu kugabanya icyuho cy’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta, hakwiriye imikoranire ya hafi hagati y’inzego za Leta n’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), abashinzwe imari mu bigo bya Leta bagahugurwa kugira ngo babe abanyamwuga.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko ibigo bikomeje kugaragaraho imicungire mibi y’umutungo wa Leta, byajya bifatirwa ingamba zidasanzwe mu gihe bije kwaka indi ngengo y’imari.

Depite Rutayisire Georgette yavuze ko bitumvikana uburyo ikigo cyahabwa amafaranga yo gukoresha umushinga runaka ukadindira, ejo kikagaruka kwaka indi n’iyo cyahawe mbere itarakoreshejwe neza.

Ati “ Ikibazo cy’imishinga ikererwa n’idindira gikunda kugaruka. Iyo dutora ingengo y’imari iyi mishinga iba irimo, iyo imaze igihe kirekire yarangiritse ni ukuvuga ko bisaba ko hongerwamo ingengo y’imari, ibyo yakagombye gukoreshwa bikadindira.”

Depite Uwamariya Odette we yagize ati “Ni ukureba iyi mishinga mu buryo bw’umwihariko, tukabaza impamvu ikorwa ariko nyuma yaho ntibyazwe umusaruro, tukanareba niba barongeye kuyiha ingengo y’imari tukirinda ko Leta yahora ishyira amafaranga mu mishinga idakoreshwa.”

“Uyu munsi twakabaye duhangana n’ingaruka tuzasigirwa na coronavirus ariko tutongera gushyira ingengo y’imari mu mishinga n’ubundi itazakoreshwa.”

Ku bijyanye n’igipimo cyo gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’ubugenzuzi, cyagabanutseho 5% muri uyu mwaka kuko zashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 44% ugereranyije na 49% yo mu 2018.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yavuze ko ari ikibazo kuba ibigo binini n’ibikora ubucuruzi ari byo bifite ibibazo byinshi by’imicungire y’imari ya Leta
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'abadepite ubwo yari ayoboye imirimo y'Inteko
Depite Habineza Frank ni umwe mu batanze igitekerezo kuri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta
Abagize Inteko Ishinga Amategeko batanze ibitekerezo bitandukanye, basaba ko ibigo bigira uruhare mu micungire mibi y'umutungo wa Leta bifatirwa ingamba
Nyuma yo kugezwaho raporo y'Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Inteko rusange yayemeje ku bwumvikane busesuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .