Amafaranga y’abikorera akomeje kuba iyanga ngo hubakwe isoko rya Rwamagana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Mutarama 2020 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka ibiri urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Rwamagana batangaje ko bagiye kubaka isoko rishya rigezweho mu Mujyi wa Rwamagana.

Ni isoko rizaba rifite inyubako enye zigerekeraye rikabamo ibyangombwa byose nkenerwa, kuryubaka rizatwara miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amafaranga azaturuka mu bikorera bo muri aka Karere ndetse n’abandi babyifuza biciye mu kugura imigabane. Kuri ubu abantu 67 nibo bamaze kwemera ko bazagura imigabane muri iri soko, ni ukuvuga ko abemeye kugura imigabane ayo bazatanga ahwanye na miliyoni 149 n’ibihumbi 500. Muri bo abamaze kwishyura ni mbarwa kuko amafaranga angana na miliyoni 32 ari yo amaze kwishyurwa.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rwamagana Munyaneza Célestin, yabwiye IGIHE ko idindira ryatewe n’umuco utari mwiza wo kudafatanya, kudahabwa ikibanza bemerewe n’Akarere n’ibindi.

Yagize ati “ Nubwo twavugaga kuryubaka, byari ukubanza guhuza abikorera kugira ngo bafatanye bashyire hamwe imbaraga baryubake, ariko urabizi umuco wacu w’ubufatanye ntabwo uradukwiramo n’ubu turimo turabikora. Tumaze kuzenguruka imirenge yose ndetse n’ubu turateganya gukomeza kubegera, hari abamaze kugira ibyo bemera ndetse baranabitanga ariko ntabwo turagera ku gipimo twifuza.”

Yakomeje avuga ko inyigo yaryo yagaragazaga ko kuryubaka bizabatwara miliyari eshatu ariko ngo kugeza ubu hamaze kwemerwa miliyoni 149 n’ibihumbi 500, ababashije kwishyura ngo ni miliyoni 32 akaba ari yo mafaranga bafite kuri konti.

Ati “ Ntabwo turacika intege, turacyasaba abikorera kongeramo imbaraga, turifuza gushaka abakorera Kigali kugira ngo tubakangurire gufasha iwabo, ku bufatanye n’Akarere katwemereye ikibanza nubwo katarakiduha no kudukorera inyigo nabyo ntibirarangira ariko batubwira ko bari kubikora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, we yabwiye IGIHE ko mu gihe aba bikorera baba berekanye ko biteguye kubaka ngo Akarere kiteguye kubaha ikibanza cyaba gito bakanacyongera.

Ati “ Ikibanza twarakibemereye n’ubu batubwiye ko bakeneye kubaka twakibaha, Nibo bazatwandikira batubwira ngo dukeneye kubaka mu kwezi gutaha, dukeneye ubutaka muduhe ibyangombwa byabwo ubundi tukakibashyikiriza, ntabwo twabubashyikiriza bataratwereka ko bafite gahunda ifatika kuko bwubatseho isoko ntabwo twapfa kurifunga bataratangira.”

Kutabona ibisabwa biracyari inzitizi yo gutangira kubaka

Munyaneza avuga ko nibura bakeneye 30% y’ibisabwa byose kugira ngo batangire kubaka, ngo nibamara kuyibona bazahita begera banki zitandukanye zibahe amafaranga.

Yakomeje avuga ko kuba Akarere karabemereye ikibanza ariko ntikabahe ibyangombwa by’icyo kibanza nabyo bikibabereye inzitizi.

Ati “ Ubundi twifuzaga kubona 30% kuko ni nacyo n’amabanki ageneraho atanga inguzanyo. Twayabonye bashobora kuduha asigaye, Akarere nako kakaduha ikibanza atari ukukitwemerera gusa.”

Benshi mu bikorerea bo muri aka Karere baganiriye na IGIHE bavuga ko ikibazo gihari gituruka ku kutarekura amafaranga no kutumva neza kugura imigabane icyo byabamarira.

Niyivuga Manisula yagize ati “ Imyumvire yacu iracyari hasi nta kindi kintu kibitera, si ukuvuga ko abacuruzi b’i Rwamagana babuze amafaranga kandi gutanga umugabane ni ukwigomwa ariko kugira ngo yumve ngo yishyuye amafaranga aguze umugabane uzamugirira akamaro mu myaka icumi nicyo kibazo, hari n’abakubwira ngo sinzaba nkiriho.”

Munyaneza yavuze ko bitarenze uyu mwaka bazaba batangiye kubaka. Isoko rihari bazarisenya kuko nicyo kibanza bahawe n’Akarere.

Igishushanyo mbonera cyerekana imiterere y'isoko rya Rwamagana ryifuzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .