Mu bihe bya mbere abasura u Rwanda byari bizwi ko baba bagiye mu birunga gusura ingagi cyangwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera n’ibindi bice nyaburanga bike byari bihari.
Gusa mu myaka 30 ishize hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, hubakwa ibikorwa remezo nka Kigali Convention Center, ndetse ku isoko ry’u Rwanda hinjira amahoteli mpuzamahanga nka Marriot n’izindi.
Mu mikino hubatswe ibibuga mpuzamahanga birimo Stade Amahoro iheruka kuvugururwa no kwagurwa ikagira imyanya ibihumbi 45, BK Arena yakira ibitaramo n’imikino myinshi mpuzamahanga muri Basketball n’ibindi.
Mu burezi hari kaminuza mpuzamahanga zatangiye gukorera mu Rwanda nka Carnegie Mellon University Africa, University of Global Health Equity iri i Butaro n’izindi zigenga kandi zose zigamo Abanyarwanda n’abanyamahanga benshi .
Mu bucuruzi Leta yashyizeho gahunda zorohereza abashoramari, ndetse buri mwaka mu gihugu hinjira ku isoko ry’u Rwanda ibigo mvamahanga bishya.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare y’igihembwe cya kane cya 2023, igaragaza ko amafaranga abanyamahanga basura u Rwanda bakoresha mu bikorwa byo kubaho no kugura serivisi zitandukanye igihe bakiri mu gihugu yikubye hafi kabiri mu myaka 10 ishize, ava kuri miliyoni 338.1$ mu 2015, agera kuri 458$ mu 2019, mu 2023 agera kuri 563.9$.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, imipaka ya Rusumo, Kagitumba, Gatuna, Cyanika, Rusizi I, Rusizi II, Akanyaru Haut, Nemba, Corniche na Poids Lourds mu 2023 bwagaragaje ko abanyamahanga binjiye mu Rwanda mu 2023 bakoresheje miliyoni 563.9$ ni ukuvuga arenga miliyari 753.8 Frw mu byerekeye imibereho yabo na serivisi zitandukanye baguze.
Ni imibare igaragaza ko amafaranga agera kuri 24% yavuye mu bagenzwaga n’ubucuruzi, 42% bari bagiye mu biruhuko, na ho abari basuye inshuti n’abavandimwe bagize uruhare rwa 23%.
Abanyarwanda bagiye mu bihugu byo hanze babajijwe bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali no ku mipaka itandukanye binjira mu gihugu byagaragaye ko bakoresheje miliyoni 355.2$.
Ababakoresheje inzira yo mu kirere bafite uruhare rwa 78.1% by’amafaranga abanyamahanga binjirije u Rwanda, mu gihe Abanyarwanda bakoresheje iyo nzira bagiye hanze bafitemo 57.7% by’ayo bakoresherejeyo.
Imibare igaragaza ko abasura u Rwanda biyongereye mu myaka ishize kuko bavuye ku bantu 521 000 mu 2021 bagera kuri miliyoni 1,4 mu 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!