00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amadolari ashyirwa na BNR ku isoko ry’ivunjisha ku Cyumweru yageze kuri miliyoni 15$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Ibibazo byatewe na Coronavirus ku bukungu bw’igihugu byatumye ibintu byinshi bihinduka, ibyo igihugu cyoherezaga mu mahanga biragabanuka cyane bituma aho cyakuraga amadevize haba hake cyane.

Ubusanzwe u Rwanda rwinjiza amadevize menshi aturutse mu bikorwa by’ubukerarugendo, ariko ba mukerarugendo nabo ntibakinjira nka mbere, kuko uru rwego ari rumwe mu zahutajwe bikomeye na COVID-19.

Ibi byose byatumye igiciro cy’idolari ku isoko kizamuka, abarikeneye bagasabwa menshi kurusha uko byari bimeze mbere, aho ubu bivugwa ko hari n’aho riboneka ku mafaranga 1000 Frw y’u Rwanda mu gihe mbere yari munsi 950 Frw.

Iki kibazo kikimara kugaragara, BNR yashyizeho ingamba kugira ngo urwego rw’ivunjisha rudahungabana. Ubusanzwe buri Cyumweru Banki Nkuru y’Igihugu yashyiraga ku isoko ry’ivunjisha miliyoni enye z’amadolari. Ni amafaranga atangwa kuri za banki no ku bigo bitanga serivisi z’ivunjisha kugira ngo abayakeneye bataza kuyabura, ariko ubu uwo mubare wariyongereye.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko muri Kamena ubwo amadevize yari atangiye kubura ku isoko, umubare w’ayacuruzwaga wazamuwe kugira ngo hazibwe icyo cyuho.

Ati “Twarazamuye tugeza kuri miliyoni umunani z’amadolari buri Cyumweru kugira ngo tugabanye icyo cyuho cyari gihari. Ntabwo twashakaga kugenzura igiciro, twashakaga kugabanya icyuho gihari, igiciro kikagendana n’uko isoko rimeze.”

Rwangombwa yatangaje ko mu Ukwakira ubwo ubukungu bwari butangiye gusubira mu buryo kubera iyoroshywa ry’ingamba zo kurwanya Coronavirus, byabaye ngombwa ko za miliyoni umunani z’amadolari zacuruzwaga ku isoko ry’ivunjisha nazo zongerwa.

Ati “Nabwo turazamura tugera kuri miliyoni 15 z’amadolari buri Cyumweru. Ni izo ngamba twafashe mu kunganira isoko ry’ivunjisha bituma abantu bakenera gutumiza ibintu hanze batabura amadevize ngo bimare igihe kinini.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-20, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 4,3% mu mpera za Kamena 2020 ugereranyije n’idolari rya Amerika, mu gihe kari kagabanutseho 4,5% mu mpera za Kamena 2019.

Ifaranga ry’u Rwanda kandi ryatakaje 1,3% by’agaciro karyo ugereranyije n’ifaranga ry’Abongereza (Pound Sterling) na 3,2% ugereranyije n’ifaranga ry’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (Euro).

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu yatangaje ko amadolari asigaye ashyirwa ku isoko ry'ivunjisha amaze kugera kuri miliyoni 15 ku cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .