Amacupa ya Champagne arenga ibihumbi 11 ni yo yinjiye mu Rwanda mu 2018

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mata 2019 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Raporo ya Komite ya Champagne yashyize ahagaragara urutonde rw’uburyo ibihugu bya Afurika, byagiye bitumiza mu mahanga amacupa ya ‘Champagne’ mu 2018, aho u Rwanda rwatumije arenga ibihumbi 11.

Uru rutonde rwasohotse muri Werurwe uyu mwaka ariko rugaragaza imibare ya 2018, rushyira u Rwanda ku mwanya wa 25 muri Afurika n’uwa 122 ku Isi mu gutumiza Champagne nyinshi cyane, aho rwatumije amacupa 11 945 mu 2018 afite agaciro ka 206 869 by’amayero.

Mu 2017 u Rwanda rwatumije amacupa ya Champagne 3210 mu 2016 rwari rwatumije amacupa 5697. Ingano y’icupa ibarwa ni santilitiro 75.

Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa mbere, aho yatumije amacupa ya Champagne angana na 1 061 612, afite agaciro ka miliyoni 24.9 z’amayero. Nigeria yatumije amacupa 582 243, Côte d’Ivoire yatumije amacupa 303 250, Maroc iri ku mwanya wa kane n’amacupa 177 966 naho RDC iri ku mwanya wa Gatanu n’amacupa 171 349.

Ibihugu bitanu bitumiza Champagne nkeya muri Afurika ni Cap Vert, Uganda, Zimbabwe, Zambia na Comoros.

Ibyo wamenya kuri Champagne

Champagne ni inzoga yo mu bwoko bwa divayi ikunze gukoreshwa mu birori. Ikunzwe cyane kubera uburyohe bwayo butandukanye n’izindi n’uburyo icuguswa igasandaguza ifuro bikaba umusemburo w’ibirori.

Champagne yatangiye kwengwa mu kinyejana cya gatanu. Ariko mu mpera z’ikinyejana cya 18 nibwo ikirangirire Dom Perignon yavumbuye ibanga umuntu aheraho baheraho benga Champagne nk’uko izwi kuri ubu.

Bisaba kwitonda kuko ibyitwa Champange byose siyo, champanye nyayo igomba kuba yarakozwe mu mizabibu yo mu gace ka Champagne ko mu Bufaransa honyine. Igomba kandi kuba ikozwe imwe mu mizabibu yo mu bwoko bwa Chardonnay, Cépage Blanc na Pinot Noir.

Champanye y’umweru ni champange iba yavuye mu mizabibu ya Chardonnay no mu bishishwa by’igihingwa kitwa St.Jacques. Champagne itukura ikorwa mu buryo bubiri, bumwe ni uburyo bwo guhuza itukura n’iy’umweru , bikamara amasaha runaka, cyangwa kuyivanga n’ibishishwa by’imizabibu y’umukara.

Mu 2018, Champagne zatumijwe mu mahanga zifite agaciro ka miliyari 4.9 z’amayero. Amacupa agera kuri miliyoni 307.3 akaba yaratumijwe mu mahanga mu 2017 naho mu 2018 hatumizwa miliyoni 301.9. U Bufaransa n’u Bwongereza bwihariye 60% bya Champagne zacurujwe.

Ibihugu bitanu bya mbere ku Isi bitumiza Champagne ni u Bwongereza bwatumije amacupa miliyoni 26, Leta zunze Ubumwe za Amerika zatumije amacupa miliyoni 23.9, u Buyapani miliyoni 13.6, u Budage bwatumije miliyoni 12, naho u Bubiligi butumiza miliyoni 9.1.

Ku Isi yose habarurwa abantu miliyoni 66 banywa Champagne.

Urubuga Decanter rwandika cyane ku bijyanye n’inzoga za divayi cyakoze urutonde rwa Champagne nziza kuruta izindi mu 2018, zirimo;

- Louis Roederer, Cristal Vinotheque, Champagne, France, 1996

- Louis Roederer, Cristal, Champagne, France, 2008,

- Dom Pérignon, Champagne, France, 2008

- Krug, Clos du Mesnil, Champagne, France, 2004

- Dom Pérignon, P2, Champagne, France, 1995

- Bollinger, RD, Champagne, France, 2004

- Salmon, Le Clos St-Hilaire, Champagne, 1999

- Henriot, Hemera, Champagne, France, 2005

- Dom Pérignon, P2, Champagne, France, 1996

- Laurent-Perrier, Grand Siècle, Les Réserves (1995-1993-1990)

- Philipponnat, Les Cintres Extra Brut, Champagne, 2006

- Dom Pérignon, P3 (Magnum), Champagne, France, 1985

- Louis Roederer, Cristal Vinotheque Rosé, Champagne, 1996

- Henriot, Champagne, France, 2008

- Bruno Paillard, Première Cuvée Rosé Extra Brut, Champagne

- Laurent-Perrier, Grand Siècle (2004-2002-1999), Champagne

- Billecart-Salmon, Cuvée Louis Blanc de Blancs, 2006

- Billecart-Salmon, Bicentenary Cuvée (Magnum), Champagne

- Krug, Grande Cuvée 22ème Édition Rosé, Champagne, France

- Billecart-Salmon, Cuvée Nicolas François, Champagne, 2002

- Dom Pérignon, Champagne, France, 2004

- Dom Pérignon, Champagne, France, 2005

- André Jacquart, Experience Blanc de Blancs Brut 1er Cru

- Dom Pérignon, Champagne, France, 2009

- Pol Roger, Blanc de Blancs, Champagne, France, 2008

- Charles Heidsieck, Blanc des Millénaires, Champagne, 1995

Amwe mu moko ya Champagne nziza cyane mu 2018
Moët et Chandon, imwe muri Champagne zikunzwe cyane
U Rwanda ni urwa 25 muri Afurika mu bihugu byatumije Champagne nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza