00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazagera kuri miliyari 7.3$ mu 2029

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 9 September 2024 saa 05:04
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu izageza mu 2029, amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga azikuba kabiri akagera kuri miliyari 7.3$.

Yabitangaje ubwo yagezaga gahunda y’imyaka itanu ya Guverinoma (NST2) ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 9 Nzeri 2024.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaraje ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kwihagararaho mu myaka itanu iri imbere, ariko hakagabanywa icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo.

Yagagaragaje ko ibikorerwa mu Rwanda bizarushaho gutezwa imbere ku buryo bizajya bizamuka ku ijanisha rya 13% buri mwaka.

Ati “Biteganyijwe ko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazikuba inshuro ebyiri, kave kuri miliyari 3.3$ kagere kuri miliyari 7.3$. intego yacu ni uko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga ugereranyije n’ibitumizwayo kaziyongera kakava kuri 61% kakagera twari dufite mu 2023 maze kagere kuri 77% mu 2029.”

Dr Ngirente yagaragaje ko uko kwiyongera kuzagirwamo uruhare no kongera agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga harimo ibitunganyirizwa mu nganda, indabo, imbuto imboga n’ikawa n’icyayi.

Ati “Biteganyijwe ko bizikuba inshuro zirenze ebyiri bikazava kuri miliyari 1.4$ maze bigere kuri miliyari 3.2$ nibura mu mwaka wa 2029.”

Yahamije ko hazakomeza guteza imbere ubuhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu nk’ikawa, icyayi n’ibireti hibandwa ku gusazura ibiti by’ikawa bishaje no kugeza imbuto ku bahinzi hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje ko ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro buri mu bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ingano y’amafaranga azava mu byoherezwa mu mahanga kuko ibyo yinjiriza igihugu bizava kuri miliyari 1.1$ akazagera kuri miliyari 2.17$

Ati “Ibi bizagerwaho binyuze mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa kinyamwuga, butangiza ibidukikije. Hazanashyirwa imbaraga mu kuwongerera agaciro hano imbere mu gihugu.”

Muri rusange ubukungu bw’u Rwanda buzajya buzamuka ku ijanisha rya 9.3% kugeza mu 2029, ubuhinzi bukazabigiramo uruhare ku rugero rwa 6, umusaruro ukomoka mu nganda uzabigiramo uruhare rwa 10%, urwego rwa serivisi ruzatanga umusanzu wa 10%.

Biteganyijwe ko ishoramari ry’abikorera rizava kuri miliyari 2.2$ ryari ririho mu 2024, rikazagera kuri miliyari 4.6$ mu 2029

Abaminisitiri batandukanye bari baherekeje Minisitiri w'Intebe
Abadepite n'Abasenateri banyuzwe n'icyerekezo u Rwanda rwihaye
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yahamije ko umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga uzikuba kabiri

Amafoto: Kwizera Remy Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .