00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Access Bank Rwanda yeretse abakiriya bayo uko bakwirinda ubujura bwo ku ikoranabuhanga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 08:11
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Banki y’Ubucuruzi ya Access Bank Rwanda Plc, yasabye abakiliya bayo kwita ku mutekano w’amakuru yabo hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho bashishikarizwa kwirinda kugira abo basangiza amakuru yabo bwite, ibijyanye n’umubare w’ibanga waba uwa konti cyangwa uw’ikarita ya banki.

Umukozi ushinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga muri Access Bank Rwanda, Nzabahimana Jean Pierre, yagiranye ikiganiro n’abakoresha urubuga rwa Twitter binyuze mu bizwi nka ‘Twitter Space’.

Muri iki kiganiro cyabaye ku mugoroba wo ku wa 27 Ukwakira 2022, Nzabahimana yavuze ko Access Bank Rwanda iri mu kwezi kwahariwe ubukangurambaga ku mutekano mu by’ikoranabuhanga.

Nzabahimana avuga ko kuri ubu Isi igeze mu mpinduramatwara ya Kane mu by’Inganda [Fourth Industrial Revolution] aho ikoranabuhanga ririmo gutera imbere ku muvuduko udasanzwe ndetse n’umubare w’abakoresha internet ukarushaho kwiyongera.

Ati “Uko abantu bakoresha internet biyongera, abakoresha iri koranabuhanga haba mu buryo bwa banki binyuze mu kubitsa, kubikuza, koherezanya amafaranga n’ibindi. Ibi rero niko n’abagizi ba nabi, abajura n’abandi batekamutwe bagamije ubuhemu bagenda biyongera kandi bakiba abantu bakoresheje ikoranabuhanga.”

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ Urwego rw’iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), rwatangaje ko hari abahanga bakoresha ikoranabuhanga mu kwinjira mu mabanga atandukanye bazwi nk’aba-‘hackers’, bibye miliyari 6,6$.

Ni mu gihe imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, igaragaza ko hagati ya 2019-2021, hibwe Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 200 n’Amadorali y’Amerika ibihumbi 190, aho yose yibwe hifashishije ikoranabuhanga.

Nzabahimana ati “Rero iyo tuvuze umutekano mu by’ikoranabuhanga, ari nabyo dukomeje gushyiramo imbaraga nka Access Bank Rwanda, ni ukugira ngo umuntu arinde amakuru ye kugira ngo ikintu cyose kiri mu ikoranabuhanga akirinde umuntu wese waza kugitera atagifiteho ububasha.”

Yakomeje agira ati “Ubungubu turimo kuvugana hari amafaranga y’abantu runaka arimo kwibwa, abantu rero bagomba kurinda umutekano w’amafaranga yabo, ukamenya ngo niba ufite amafaranga muri banki acungiwe umutekano.”

Agira inama abantu yo kwirinda gukunda gukoresha internet rusange [Wi-Fi] usanga ahantu hose kuko akenshi ari ho abajura [aba-‘hackers] bahera binjira mu makuru bwite y’umuntu.

Ingamba Access Bank Rwanda yashyizeho mu kurinda umutekano w’abakiliya

Ikigo gishinzwe kugenzura umutekano mu by’ikoranabuhanga (Kaspersky), kigaragaza ko mu mwaka ushize, Afurika yatakaje 10% by’umusaruro mbumbe wayo, bingana na miliyari zisaga 4 z’Amadorali y’Amerika, binyuze mu bujura bukoresheje ikoranabuhanga.

Muri rusange iki kibazo cy’ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa ibitero bigabwa kuri za banki na konti ziba ziri muri izo banki, ni ikibazo gihangayikishije Afurika ndetse n’u Rwanda rudasigaye.

Nzabahimana avuga ko nka Access Bank Rwanda nabo babanje gukora imyiteguro ihagije mbere yo kwinjira mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kandi bahora bashyiraho ingamba nshya ari nako bavumbura ibishya bigamije kubafasha mu kurinda abakiliya babo.

Avuga ko banki ifite inshingano zo kurinda umutekano w’amafaranga y’abakiliya bayo ariko nabo bagomba gutanga ubufasha bakirinda kugira abo basangiza umubare wabo w’ibanga cyangwa bakibuka gukoresha umubare w’ibanga utapfa gutahurwa n’abantu.

Ati “Ikindi tubwira abantu izi telefone nizo tuba dukoresha duhererekanya amafaranga, ni ukwibuka […] reka tuvuge ufite imodoka, iyo ipine ryangiritseho gato biba bisaba kuyikoresha cyangwa ugashyiramo ipine rishya, telefone nayo rero ni uko, hari ‘Software’ ziba muri telefone, dukwiye kujya dukoresha iza nyuma ziheruka [updated].”

Yakomeje agira ati “Kubera ko niba umujura agiye kukwiba, abanza kureba niba ufite intege nke. Ikindi tubwira abantu ni ugukoresha uburyo bwo kuzajya wakira amakuru y’uko hari umuntu ushaka kwinjira muri konti ya banki yawe kugira ngo abe ari wowe umuha uburenganzira cyangwa se ubumwime.”

Access Bank Plc ikorera mu bihugu birenga 12 kw’isi, ikaba ifite abakiliya basaga miliyoni 36. Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ni imwe mu ntego yayo hagamijwe kwihutisha serivisi ku bakiliya bayo.

Nzabahimana avuga ko kugeza ubu abakiliya ba Access Bank Rwanda bagomba gushyira umutima hamwe kuko amafaranga yabo arinzwe neza ariko nabo bagakurikiza amabwiriza bahabwa mu bijyanye no kurinda amakuru yabo abitse mu ikoranabuhanga.

Nzabahimana yagiriye inama abakiriya ba Access Bank Rwanda yo kwirinda gusangiza abandi amakuru ajyanye na konti zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .