Abifuza kwiga USA no mu Bwongereza bashyiriyeho amahirwe adasanzwe na Galaxy Gateway

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Werurwe 2019 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Galaxy Gateway Ltd imaze kuba ubukombe mu gufasha abanyarwanda kubona ibigo bakomerezaho amasomo y’ibyiciro bitandukanye bya kaminuza mu bihugu by’amahanga, yongeye gushyiriraho amahirwe abifuza kujya kwiga mu bihugu birimo; Amerika, Ukraine n’u Bwongereza.

Abafite indoto zo kujya kwiga mu mahanga iki kigo kirimo kubafasha kubona buruse zo kwishyurirwa byose birimo amafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga, izo kwishyura igice ndetse n’izo kwiyishyurira.

Ikigo Galaxy Gateway gisanzwe gikora ubucuruzi bw’amatike y’indege, cyorohereza abanyeshuri biga mu mahanga kugerayo kibashyiriraho igabanyirizwa rya 25% ku matike.

Mu bihugu Galaxy Gateway ifasha abanyeshuri kujya kwigamo harimo Ukraine, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Bwongereza, Australia, u Burusiya na Canada.

Hari kandi Pologne, Malaysia n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Abashaka kujya kwiga mu bihugu nka Canada bashobora guhita batangira amasomo muri Gicurasi uyu mwaka, mu gihe abifuza kujya mu Bushinwa n’ahandi bayatangira muri Nzeri 2019.

Hari akarusho ku banyeshuri bakeneye gutangira kwiga mu Bushinwa muri Nzeri kuko babanza guhabwa amasomo ajyanye n’imyitwarire n’ururimi rw’Igishinwa kandi ku buntu.

Ibisabwa kubashaka kujya kwiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza, ni indangamanota z’imyaka itatu iheruka, icyemezo cy’uko warangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, icyemezo cy’uko umuntu atafunzwe na fotokopi ya Pasiporo.

Ku basanzwe biga kaminuza bashaka kwiga icyiciro cya Gatatu (Masters) na PhD bazana indangamanota y’aho bigaga na fotokopi ya Pasiporo.

Abifuza kugana iki kigo no kumenya ibisobanuro birambuye kuri serivisi za Galaxy Gateway Ltd, babasanga aho bakorera ku Kisimenti ku muhanda w’amabuye imbere ya Muringa Supermarket.

Abashaka kujya kwiga muri Kaminuza zo mu mahanga zirimo n'izo mu Bushinwa bashyiriweho amahirwe adasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza