00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatubuzi b’imbuto bagiye gufashwa gukemura ibibazo biri mu bucuruzi bwambukiranya imipaka

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 Kamena 2021 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Abacuruza n’abatubura imbuto mu Rwanda, bavuga ko nihabaho imikoranire myiza hagati y’ibihugu bitandukanye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, bizazamura umusaruro w’imbuto zituburirwa mu Rwanda.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abacuruza n’Abatubura imbuto, NSAR/PSF ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abacuruzi n’abatubuzi b’imbuto muri Afurika-AFSTA. Yari igamije kurebera hamwe uburyo hajya hubahirizwa amabwiriza ya COMESA ku bihugu biyibumbiyemo n’ibyibumbiye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Abibumbiye mu ishyirahamwe ry’abacuruza n’abatubura imbuto mu Rwanda, bavuze ko kuri ubu zimwe mu mbogamizi zikibagoye ari uko usanga hari ibihugu bitubahiriza amasezerano.

Urugero ni nk’aho amabwiriza ya COMESA avuga ko imbuto ifite icyangombwa cy’ubuziranenge bw’igihugu ikomokamo bitayisaba kongera gupimisha aho ijyanywe ariko ugasanga hari ibihugu bisaba ko ubuziranenge bwongera gupimwa.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacuruza n’Abatubura imbuto NSAR/PSF, Namuhoranye Innocent, yavuze ko ubu bashyize imbaraga mu kureba uko amabwiriza ya COMESA yakubahirizwa mu guteza imbere ubucuruzi bw’imbuto.

Ati “Ntabwo wakora ubucuruzi bw’imbuto mu gihugu kimwe kandi ushaka guteza imbere ubukungu, ugomba no gucuruza mu bindi bihugu hari icyo bibasaba nicyo tureba mu gucuruza muri COMESA na EAC.”

“Tugomba kureba ngo ese amasezerano ari gukurikizwa cyangwa ibihugu biracyakurikiza ibyayo? Tugomba kureba uko amasezerano agomba kubahirizwa kugira ngo izo nzitizi ziveho.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB, Dr Bucagu Charles yavuze ko RAB izakora uko ishoboye kugira ngo ubuziranenge bw’imbuto zituburirwa n’izikorerwa mu Rwanda bubashe guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Mu bizakorwa, RAB izafasha abikorera bari mu bijyanye no gutubura no gucuruza imbuto, ku buryo ubuziranenge bwakubahirizwa ku buryo buri muntu wese uri muri icyo gice azagira amahirwe yo kujya kuri iryo soko ryaguye ry’Afurika akabasha kurihagararahokurihaganiraho.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Frederick Kamusiime, yamaze impungege abacuruza n’abatubura imbuto kuko hari ibiganiro biri gukorwa hagati y’ibihugu bizatuma amasezerano byasinye ajya mu bikorwa.

Ati “Hari uburyo ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba biri mu biganiro kugira ngo twumvikane kuri politike zo ku masoko menshi kugira ngo byibuze tube twagira umurongo dufatira hamwe.”

“Abantu bakwiye kwitega ko bizagenda neza kuko hari ubushake ko ibicuruzwa bijya muri COMESA na EAC bigomba koroherezwa, ibiganiro biratanga icyizere ko bizagenda neza.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abakora ubucuruzi n’ubutubuzi bw’imbuto bigenga bagera kuri 48. Bamaze gukora ibikorwa byinshi byazamuye imbuto zikorerwa mu Rwanda cyane nko mu bigori byakundaga kubura ubu imbuto ziri ku kigero cya 80%.

Abatubuzi b'imbuto mu Rwanda baracyabangamiwe na bimwe mu bihugu bitubahiriza amabwiriza ya COMESA
Abitabiriye iyi nama bavuze ko buri gihugu nicyubahiriza amasezerano ya COMESA imbuto zituburirirwa mu Rwanda ziziyongera
Iyi nama yitabiriwe n'inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubutubuzi bw imbuto
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacuruza n’Abatubura imbuto, Namuhoranye Innocent, yavuze ko ubu bashyize imbaraga mu kureba uko amabwiriza ya COMESA yubahirizwa
Abitaburiye iyi nama bagaragaje ko hari ibihugu bikibagora mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho na COMESA
Inzego zitandukanye ziyemeje gukora iyo bwabaga mu kuzamura ubuziranenge bw'imbuto zituburirwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .