Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iheruka gutanga amahirwe aza rimwe y’igihe cy’amezi atatu cyo kwigaragaza ku bushake, guhera kuwa 22 Werurwe kugeza ku wa 22 Kamena 2024.
Muri iyi gahunda, abasora bujuje ibisabwa bashobora kugaragaza ku bushake imisoro itaramenyekanishijwe mbere y’umwaka wa 2023. Ni uburenganzira bwateganyijwe gusa ku misoro y’imbere mu gihugu, uvanyemo imisoro yakirirwa muri gasutamo.
Komiseri wungirije muri RRA ushinzwe kugenzura umusoro, Emmy Mbera, avuga ko RRA ikora igenzura rihoraho ryo kureba imisoro yose yamenyekanishijwe ndetse ikishyurwa uko bikwiriye.
Itegeko riteganya ko umusoro utagaragajwe ngo unishyurwe ku gihe, wishyurwa hagiyeho ibihano ndetse n’inyungu z’ubukererwe.
Mbera yakomeje ati “Kwigaragaza ku bushake rero ni uko umuntu ufite ibikorwa by’ubucuruzi asabwa kwigaragaza ku bushake hatabayeho igenzura, ku buryo iyo bigaragaye ko hari umusoro utaramenyekanishijwe ngo unishyurwe ku gihe gikwiriye, yishyura gusa uwo musoro, yewe n’iyo yaba amaze imyaka ibiri, itatu se, ine, kugera kuri itanu no hejuru.”
“Iyo yigaragaje rero ntabwo ahanirwa kuba atarabikoze, ahubwo asabwa gusa kwishyura umusoro fatizo, noneho ntacibwe ibihano ndetse n’inyungu z’ubukererwe.”
Iteka rya Minisitiri Nº 001/24/03/TC ryo ku wa 08/03/2024 rigena uburyo n’ibisabwa kugira ngo abasora bemererwe uburenganzira bukomoka ku kwigaragaza, hashingiwe ku Itegeko n° 020/2023 ryo ku wa 31/03/2023 rigena uburyo bw’isoresha, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 94; iteganya ugukurirwaho inyungu z’ubukererwe n’ibihano k’usora wigaragaje.
Aya mahirwe yemerewe umuntu wese ukora imirimo y’ubucuruzi, yaba yanditse ku misoro runaka cyangwa atanditse.
Imisoro y’imbere mu gihugu irebwa irimo nk’umusoro ku nyungu, umusoro ku bihembo, umusoro ku byaranguwe, imisoro yeguriwe inzego z’ibanze nk’imisoro ku mutungo itimukanwa, n’iyindi yagombaga kumenyekanishwa guhera mu 2022 gusubiza inyuma.
Soma: Ibintu bitanu ku mahirwe yagenewe abagaragaza ku bushake imisoro itaramenyekanishijwe
Mbera yakomeje ati “Hari abantu kugeza uyu munsi bamaze kwitabira iyi gahunda barenga amagana, ndetse bagiye bagaragaza n’imisoro batamenyekanishije ngo banishyure uko bikwiriye, barimo kubona aya mahirwe mu by’ukuri. Ni gahunda irimo kwitabirwa, tukaba dukangurira n’abataraza ko igihe gisigaye atari kinini, ko bakwitabira iyi gahunda.”
Itegeko ryateganyije ko umusoro wagaragajwe wishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa guhera igihe uwasabye yemerewe kwishyura.
Icyakora, ku mpamvu zifatika zatuma umuntu atishyura uwo musoro wose icyarimwe, yasaba Komiseri Mukuru wa RRA kwishyura mu byiciro ariko bidashobora kurenga amezi atandatu.
Uwigaragaje mu kwezi kwa mbere iyi gahunda ikijyaho yahawe amahirwe yo kwishyura 50% by’umusoro fatizo, amafaranga asigaye akaba yayishyura mu byiciro bitanu.
Ni mu gihe uwigaragaje mu kwezi kwa kabiri yishyura 50%, amafaranga asigaye akayishyura mu mezi atatu, naho uwigaragaje mu kwezi kwa nyuma akazishyura 50% amaze kwigaragaza, mu kwezi gukurikiraho yishyure 50% asigaye.
Abantu batemerewe ubu burenganzira ni abamaze kumenyeshwa ko bazagenzurwa ku musoro runaka. Icyo gihe ariko bene abo bantu bashobora kwigaragaza ku wundi musoro bataramenyeshwa ko bazagenzurwaho.
Mbera yasabye abantu gusuzuma imibare y’ubucuruzi bwabo, bakareba ibyo bacuruje, ububiko basigaranye, ibyatunze umwuga bagaragaje, ibihembo bagiye baha abakozi bakorera mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’ibindi bijyanye n’uburyo umusoro ku nyungu, ku bihembo, cyangwa ku nyongeragaciro ubarwa.
Yakomeje ati “Kandi bakabikora vuba tutaragera kuri iriya tariki ya nyuma. Ni umwanya mwiza kugira ngo abantu bose bitabire iki gikorwa, bakigire icyabo, bishyure imisoro itarishyuwe, babone amahirwe yo kudacibwa ibihano n’inyungu z’ubukererwe.”
RRA imaze iminsi ihura n’abantu bo mu byiciro binyuranye, bagasobanurirwa aya mahirwe ndetse bagashishikarizwa kuyabyaza umusaruro mbere y’uko arangira. Rumwe muri izi nzego ni abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Butera Frank, avuga ko ari amahirwe abakora muri uru rwego bashobora kubyaza umusaruro.
Ati “Ni igihe cyo kwisuzuma. Umuntu wasanga hari ibyo yibagiwe kumenyekanisha cyangwa ibyo atamenyekanishije neza, aya yaba ari amahirwe yo kugira ngo icyo kintu agikosore, bikagenda neza.”
Muri ibi byiciro kandi harimo Komite zihagarariye abacuruzi baturuka mu bihugu by’u Burayi na Amerika bakorera mu Rwanda.
Perezida w’inama y’ubutegetsi y’Urugaga rw’Ubucuruzi rw’Abanyamerika mu Rwanda, Lauren Nkuranga, yavuze ko aya ari amahirwe ku bacuruzi, ku buryo bakwiye kuyabyaza umusaruro.
Ubusabe bwo kwigaragaza ku bushake bugomba kugaragaramo ubwoko bw’umusoro n’igihe cyo gusora bireba; n’umusoro usaba ashaka kwishyura n’inyandiko zigaragaza amakuru ajyanye na wo.
Abashaka kwigaragaza babikora banyuze ku rubuga rwa RRA unyuze aha.
Kwigaragaza ntibihesha uburenganzira bwo gusubizwa umusoro ku kiranguzo cyangwa umusoro w’ikirenga wishyuwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!