Abasora basabwe kwihutira kwishyura umusoro fatizo nyuma yo gukurirwaho ibihano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashishikarije abasora kwishyura umusoro fatizo bitarenze uku kwezi, nyuma y’ikurwaho ry’ibihano, amande n’inyungu z’ubukererwe ku bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, ntibabashe kwishyura umusoro ku gihe.

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu gihugu muri Werurwe 2020, cyahungabanyije ibikorwa by’ubucuruzi byinshi ndetse bimwe bifunga imiryango kubera Guma mu Rugo, ku buryo hari abasora benshi batabashije kumenyekanisha umusoro ngo bishyure, ndetse hari n’abatari bafite ubushobozi bwo kwishyura.

Ni ibintu byashoboraga gutuma benshi bashyirirwaho ibihano kubera ubwo bukererwe, biza gukurwaho nyuma y’uko banditse basaba koroherezwa.

Ku wa 21 Kanama nibwo RRA yatangaje ko Leta yemeye ubusabe bw’abanditse basaba gukurirwaho amande n’inyungu z’ubukererwe, ariko basabwa kwishyura umusoro fatizo bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2020.

Abasora bemerewe bari basabye gukurirwaho ibihano, amande n’inyungu z’ubukererwe ku musoro ku bihembo (TPR), umusoro ku nyongeragaciro (TVA) n’umusoro ufatirwa byo muri Werurwe, Mata na Gicurasi 2020, n’umusoro ku nyungu ya 2019 wagombaga kwishyurwa bitarenze ku wa 30 Mata 2020.

Yakomeje iti “Bityo bakaba barakuriweho ibihano, amande n’inyungu z’ubukererwe birebana n’iyi misoro yavuzwe haruguru. Bakaba basabwa kwihutira kwishyura gusa umusoro fatizo bagombaga kwishyura, bitarenze tariki 30/9/2020.”

Abasora bari bataramenyekanisha ngo banishyure iyo misoro ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2020, nabo basabwe kwihutira kwishyura kugira ngo nabo bazasabirwe gukurirwaho ibyo bihano, amande n’inyungu z’ubukererwe.

Nyuma ya tariki 30 Nzeri, usora uzaba atarishyura ngo azasabwa kwishyura umusoro fatizo n’ibihano n’inyungu z’ubukererwe zose.

Mu kiganiro Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwari Pascal aherutse kugirana n’abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yakanguriye abasora bataramenyekanisha ngo banishyure iyi misoro, ko nabo bakwihutira kumenyekanisha, hanyuma bakandika basaba gukurirwaho ibihano ariko bakanishyura umusoro fatizo mbere y’itariki ya 30 Nzeli 2020.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bwibukije ko “itariki ntarengwa yo kwishyura avansi ya kabiri y’Umusoro ku nyungu ari tariki 30 Nzeli 2020. Uyu musoro ukazabarwa hakurikijwe ibyacurujwe muri uyu mwaka nk’uko byakozwe mu kubara avansi y’umusoro ku nyungu zishyuwe mu gihembwe cya mbere 2020.”

Indi misoro iteganyijwe kwishyurwa muri uku kwezi harimo Umusoro ku nyongeragaciro (TVA) yakiriwe mu kwezi kwa Kanama ndetse n’iyakiriwe mu gihembwe kigizwe n’amezi ya Kamena, Nyakanga na Kanama, umusoro ku bihembo (TPR) n’Imisoro ifatirwa.

Iyi misoro ikaba igomba kwishyurwa bitarenze tariki ya 15 Nzeri.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, asaba abakuriweho ibihano kwihutira kwishyura imisoro fatizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .