00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasora barenga 200 bamaze kugaragaza ku bushake imisoro itari yaramenyekanishijwe

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 28 May 2024 saa 09:26
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abasora barenga 200 bamaze kwitabira gahunda yo kugaragaza ku bushake umusoro utari waramenyekanishijwe kuva mu 2022 gusubira inyuma (Voluntary Disclosure), ibahesha kwishyura umusoro fatizo gusa, hatariho ibihano n’amande y’ubukererwe.

Ni gahunda y’amezi atatu idapfa kubaho, kuko ari yo ya mbere igiyeho kuva RRA yatangira gukora.

Yatangijwe ku wa 22 Werurwe 2024, igamije gufasha abasora batagaragaje imisoro ijyanye n’ibyo bakora, nta bihano baciwe.

Uretse uwabihishe ku bushake, usora ashobora kuba atari asobanukiwe n’amategeko agenga imisoro n’ibyo akora, atanditse ku musoro runaka n’ibindi.

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, RRA yagiranye ibiganiro kuri iyi gahunda n’Ihuriro ry’Abashoramari b’Abanyamerika mu Rwanda (American Chamber of Commerce in Rwanda, AmCham Rwanda) haganirwa uko bashobora kubyaza umusaruro amahirwe akomoka ku kwigaragaza ku bushake.

Komiseri wungirije ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imisoro muri RRA, Niwenshuti Ronald yavuze ko mu mezi abiri n’iminsi mike imaze, ibigo byatangiye kuyitabira ndetse ku rwego rushimishije.

Ati “Ubu dufite ibigo birenga 200 bimaze kwiyandikishije, bagaragaza umusoro bashaka kwishyura ndetse turi mu biganiro na bo kandi birakomeje, hari n’abandi bacyisuzuma ngo barebe umusoro batatanze na bo baze kureba.”

Yavuze ko gahunda ireba bose haba abiyandikishije ku misoro n’abatiyandikishije ariko bakora ubucuruzi mu Rwanda, haba abagenzuwe cyangwa abarengeje igihe cyo kugenzurwa, mbese buri muntu wese ufite ubucuruzi mu Rwanda.

Komiseri Niwenshuti yavuze ko aya ari amahirwe adahoraho aho ari ho hose na cyane ko ari bwo bwa mbere mu Rwanda bikozwe, asaba abantu bose kuyafatirana kuko nyuma hazakorwa igenzura ryimbitse, ufashwe agahanwa.

Ati “No mu bindi bihugu ni ibintu bibaho gake. Gucikanwa yaba ari amahitamo kandi ni amahitamo atari meza kuko nyuma y’aya mezi tuzakora igenzura. Uwo tuzazanga ataragaragaje umusaruro yakoreye azahanwa. »

Ushobora kumva ikigo gikorera amafaranga ariko kidasora nk’uko Komiseri Niwenshuti yabigarutseho, ariko bibaho kuko hari nk’abantu bakora batagaragara cyane cyane abakorera ku ikoranabuhanga.

Niwenshuti ati « Hari abantu bakora batagaragara, nk’ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga. Arakorera iwe ariko yinjiza amafaranga, arakorera umuntu utari mu Rwanda, kandi ntabwo asoreshwa hariya. Tujya tubona abafite ubwo bucuruzi. Uwo na we afite amahirwe yo kuza.”

AmCham Rwanda ni rimwe mu mashami arenga 100 abarizwa mu muryango mugari wa American Chamber of Commerce ku Isi, ugakorera mu bihugu bitandukanye.

Perezida wa AmCham Rwanda, Lauren Nkuranga yavuze ko bishimiye gukorana na RRA muri iyi gahunda cyane ko bashaka kuzuza inshingano zabo mu gusora, ndetse bakaba banaba aba mbere basora neza mu Rwanda.

Yavuze ko imwe mu mbogamizi ishobora gutuma batuzuza inshingano zabo zo kumenyekanisha umusoro no kuwutanga, ari ukudasobanukirwa amategeko cyane ko uyu muryango ugizwe n’ibigo bikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ati “Murabizi nk’ibigo mpuzamahanga bikorera mu bihugu bitandukanye hari ubwo biba bigoye gusobanukirwa n’amategeko agenga umurimo n’imisoro ariko porogaramu nk’izi zidufasha kongera ubumenyi ku nshingano zacu, ibituma tunagira uruhare mu kubaka igihugu.”

Nkuranga yavuze ko ibisobanuro bitomoye bahawe na bo bagiye kubisakaza kuri bangezi babo ku buryo buri munyamuryango yamenya buri ngingo yose yewe n’izo batahaga agaciro zishobora gutuma bahanwa n’ubwo bitaba ri byo bigamijwe.

Ubusanzwe mu Rwanda habaho uburyo bubiri bw’imisoreshereze burimo hahandi Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uri mu Rwanda ukorera ubucuruzi mu Rwanda asoreshwa.

Hari n’abandi bataba mu Rwanda ariko kuri iyi nshuro yarujemo akarukuramo umusaruro, yaje agakorera umuntu akamuhemba agataha, abo bose itegeko risanzwe ribasaba kumenyekanisha umusoro muri RRA, abatarabikoze bakaba ari bo barebwa n’iyi gahunda.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imisoro muri RRA asobanurira abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abashoramari b’Abanyamerika mu Rwanda (American Chamber of Commerce in Rwanda, AmCham Rwanda) ibijyanye na gahunda yo kugaragaza ku bushake imisoro itari yaramenyekanishijwe
’Abagize Ihuriro ry’Abashoramari b’Abanyamerika mu Rwanda (American Chamber of Commerce in Rwanda, AmCham Rwanda) beretswe uko bashobora kubyaza umusaruro amahirwe akomoka ku kwigaragaza ku bushake
Perezida wa AmCham Rwanda, Lauren Nkuranga ubwo yari akurikiye Komiseri Wungirije Ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imisoro muri RRA, Niwenshuti Ronald wagaragazaga ibijyanye na gahunda yo kugaragaza ku bushake imisoro itari yaramenyekanishijwe
Umwe mu banyamuryango ba AmCham Rwanda ubwo yabazaga ikibazo ku byo atasobanukiwe kuri gahunda ya RRA yo kugaragaza ku bushake imisoro itari yaramenyekanishijwe
Perezida wa AmCham Rwanda, Lauren Nkuranga yagaragaje ko gahunda ya RRA yo kwimenyekanisha ku bushake izabafasha kuzuza inshingano zo gutanga umusoro wose usabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .