00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashorami b’abanyarwanda n’Abashinwa batangije ikigo cy’igisubizo ku bwikorezi mpuzamahanga bw’ibicuruzwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 August 2022 saa 09:07
Yasuwe :

Abashoramari b’Abanyarwanda n’Abashinwa bihurije mu kigo bise Asia Africa Logistics Ltd, kigamije gufasha abasanzwe batumiza ibicuruzwa hanze (muri Aziya) bikabigeza ku byambu byegereye u Rwanda kurushaho birimo icya Dar es Saalam n’icya Mombasa.

Mu mpera z’ukwezi gushize i Kigali, nibwo hatangijwe ku mugaragaro ubufatanye hagati y’abashoramari b’Abanyarwanda n’Abashinwa bihurije mu Kigo bise Asia Africa Logistics Ltd.

Bamwe mu batangije iki kigo bavuga ko bazakora uko bashoboye imizigo abacuruzi batumije muri Aziya ikajya igerera igihe kuri ibyo byambu kandi itekanye.

Bemereye abacuruzi bo mu Rwanda ko ibicuruzwa byabo bizajya bibageraho vuba kandi ku giciro kitari icy’umurengera, banashimangira ko imizigo imwe izajya izanwa n’indege n’ubwato indi igacishwa ku butaka.

Ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu iki Kigo cya Asia Africa Logistics Ltd, Munyeragwe Gérald, yavuze ko bafite n’abakozi bazakorera ku mipaka irimo uwa Rusumo n’uwa Gatuna ndetse bazibanda mu kwita ku burenganzira n’ibyifuzo by’ababagana.

Yagize ati “Abakiliya bagomba kudutandukanya na kompanyi zakoze nabi zikabahemukira. Twe tuzamenya aho umukiliya atuye n’ icyo akora ndetse n’icyo yifuza ko twamukorera.”

Yongeyeho ko bazajya banaka umukiriya Email ye kugira ngo bajye babasha kumubona igihe telefone ye yavuye ku murongo. Yavuze ko bazajya bahora bamuganiza kugira ngo bamubwire aho ibicuruzwa bye bigeze.

Munyeragwe yamaze impungenge abakiriya ababwira ko imizigo yabo nijya igera ku cyambu bazajya bayiha nimero ziyiranga hanandikwe iz’umushoferi uyitwaye kugira ngo nibiba ngombwa ajye amubaza aho igeze n’umutekano ifite.

Ibi biri mu rwego rwo gutuma umukiriya wabo amenya aho imizigo ye igeze

Ubusanzwe kugira ngo ibicuruzwa bive muri Aziya bigere mu Rwanda bikunze kumara iminsi iri hagati ya 40 na 45 uretse ngo ko hari n’ibyihuta bikahagera mu byumweru bibiri bitewe n’agace biturutsemo.

Umucuruzi ukunze gutumiza amashakoshi n’amakoti mu Bushinwa, witwa Tuyisenge Janvier, yavuze ko yashimishijwe n’intego za Africa Asia Logistics Ltd kuko izatuma imizigo yabo itazajya itinda mu nzira.

Yagize ati “Ubundi ibigo nka biriya biba bikenewe cyane kuko hari ubwo umuntu yatumizaga umuzigo ugatinda mu nzira rimwe na rimwe ukumva ngo bawibye cyangwa ngo havutse ikibazo runaka ariko birumvikana ko kiriya kigo kije gukemura icyo kibazo.”

Yongeyeho ko bifuza ko iki kigo cyazabagabaniriza ibiciro ku buryo bugaragara, imizigo yabo ikajya igera mu Rwanda batayitanzeho amafaranga menshi cyane.

Ubwo hatangizwaga ubu bufatanye abacuruzi barabyishimiye
Ubu bufatanye bwatangijwe ku mugaragaro mu mpera z'ukwezi gushize
Asiafrica Logistics abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko ari igisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .