00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari mu bikomoka ku mboga n’imbuto bizeye amasoko yagutse nyuma ya Expo bitabiriye muri Espagne

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 12:24
Yasuwe :

Imurika mpuzamahanga ry’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga n’imbuto (Fruit Attraction 2022) ryari rimaze iminsi itatu ribera Ifema mu mujyi wa Madrid ho muri Espagne, ryasojwe kuri uyu wa Kane.

Iri murika mpuzamahanga ryahurije hamwe abantu barenga 1800 baturutse mu bihugu 130 impande zose z’isi harimo n’Abanyarwanda, rigamije gufasha abakora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, abagura kandi bakagurisha imboga n’imbuto ndetse n’ababitunganya kimwe n’ikoranabuhanga rijyana nabyo guhurira hamwe no gusangira amakuru, ariko bigamije kugurirana no guteza imbere ababikora.

Muri iri murika mpuzamahanga, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Ishami ry’abagore bo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), n’ibigo bitanu by’abaguzi b’umusaruro w’imbuto n’imboga bakanawujyana mu mahanga batewe inkunga na Tearfund ifatanije na AEE Rwanda binyurijwe mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto baterwamo inkunga n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (European Union).

Abahagarariye ibi bigo ari byo Souk Farms Ltd, Proxifresh Ltd, Spices Rwanda Ltd, Effective& MN Ltd na ABCD Great Life, bagaragaje ko bahuye n’abakiriya bashya, bakaba bizeye kwagura amasoko yabo mu bihe bitarambiranye, ndetse n’Abanyarwanda bahinga imboga n’imbuto bakabibonamo inyungu kuko umusaruro wabo uzabona aho ujya kandi habaha amafaranga meza.

Abitabiriye bose basobonaye ko bagiye gukorana umwete kugira ngo hatazagira isoko ribacika nyuma y’ibiganiro bavuyemo, kandi bashimiye Umushinga uteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ku nkunga y’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (European Union), na Leta y’U Rwanda iba yabagiriye icyizere ikabohereza, kandi ikabafasha mu buryo butandukanye.

Hitezwe ko hashobora kuboneka amasoko mashya asaga 15, kandi n’abandi baguzi bari basanzwe bakazarushaho gukorana n’Abanyarwanda ku buryo bwisumbuyeho kubera ibiganiro byabashije gukorwa imbonankubone mu gihe cy’iyi minsi itatu.

Iri murika ryitabirwa n’ibigo bisaga 1600, rikitabirwa n’abasaga 70 000 baturutse mu bihugu 120 hirya no hino ku Isi. Ni imurika rigaragarizwamo udushya mu bijyanye n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Ibigo bitanu nibyo byari bihagarariye u Rwanda muri iri murika
Abashoramari bo mu Rwanda bamaze kubona abaguzi basaga 15 bashimye ibikomoka ku mboga n'imbuto zo mu Rwanda
Buri gihugu cyari cyahawe umwanya wo kumurika
Mu myaka mike ishize, ubuhinzi bw'imboga n'imbuto bw'u Rwanda bukomeje gutera imbere
Abanyamahanga bishimiye kumenya byinshi ku iterambere ry'ubuhinzi bw'imboga n'imbuto mu Rwanda
Hari abagaragaje inyota yo gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi bw'imboga n'imbuto
Abanyarwanda bageze muri Espagne aho biteguye kubyaza umusaruro iri murika
U Rwanda rurahagarariwe muri iri murikabikorwa
Imineke, avoka, urusenda byahinzwe mu Rwanda biri kumurikwa muri Espagne
Rwanda Fresh ni kimwe mu bigo bihagarariye u Rwanda muri iri murika
Abanyarwanda bishimiye umusaruro bakuye muri iri murika
Biteganyijwe ko abantu basaga 70 000 bazitabira iri murika mu minsi itatu rizamara
Buri gihugu cyahawe umwanya ngo kigaragaze ibyo cyagezeho mu buhinzi bw'imboga n'imbuto
Imboga n'imbuto byahinzwe mu Rwanda biri kumurikwa Fruit Attraction 2022 i Madrid

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .