00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga ibihumbi 214 binjiye mu buhinzi bw’imboga n’imbuto by’umwuga mu myaka ine mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 April 2024 saa 01:18
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ubukene (Oxfam) Ishami ry’u Rwanda, watangaje ko mu myaka ine ishize uhereye mu 2020, wafashije abahinzi b’imboga n’imbuto basaga ibihumbi 214 kubijyamo mu buryo bw’umwuga, hagamijwe kongera ubwinshi bw’ibyo u Rwanda rwohereza hanze.

Byakozwe mu mushinga Oxfam yafatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo ‘Umuryango Duterimbere’ uteza imbere agabore, Duhamic Adri na COCOF, mu turere twa Rulindo, Kamonyi, Nyamagabe na Nyagatare.

Gakwandi Godfrey ukorera Oxfam mu Rwanda ubwo hasozwaga uwo mushinga kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, yavuze ko bishimiye umusaruro byatanze.

Yagize ati “Wari mushinga w’imyaka ine, wongereye ubwinshi bw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto n’imboga, wongera ubuso ndetse utuma ibikomoka kuri ubwo buhinzi bigera ku masoko mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “Iyo urebye nk’ubuhinzi bw’urusenda, ni igihingwa gikomeye cyane cyifuzwa ku masoko mpuzamahanga, twagishyizemo imbaraga. Indabo cyane cyane izihingwa ku misozi nazo ubuhinzi bwazo bwateye imbere. No kugurisha iyo urebye isoko ry’indabo , izituruka mu Rwanda zoherejwe ni nyinshi cyanwa cyane izihingwa ku misozi kuko twabahaye imbuto tubigisha uko bazihinga, uko bazitegura n’uko bazohereza mu mahanga.”

Muri uyu mushinga kandi hatanzwe ibikoresho byifashishwa mu gusaruro imboga n’imbuto, hubakwa ibyumba bikonjesha kugira ngo umusaruro utangirika utaragera ku isoko no kubahuza n’abaguzi mpuzamahanga.

Ngamije Augustin, ni umwe mu bahinzi bafashijwe guhinga urusenda mu gishanga cya Muyanza mu karere ka Rulindo.

Yavuze ko ubuhinzi bwe bwateye imbere ku buryo atakigira ikibazo cy’amafaranga atunga umuryango we.

Ati “Mbere twahingaga ibyo kurya, ku isoko tukajyanayo bike bisagutse. Nyuma y’aho mpinduriye imyumvire kubw’amahugurwa twahawe, uyu munsi ndimo ndahinga urusenda rwoherezwa hanze. Navuye ku rwego rwo guhinga bya biribwa gusa, ubu ndi guhinga hegitari z’urusenda, nkasarura toni umunani.”

Uwamwezi Marcienne afite uruganda mu karere ka Nyagatare rukora imitobe, imivinyo bikomoka ku mbuto, akanumisha inanasi n’imineke.

Yavuze ko amahugurwa n’ingendoshuri yahawe, byamufashije cyane guhindura imyumvire, ku buryo nubwo umushinga uhagaze yiteguye gukomeza guteza imbere ubucuruzi bwe.

Ati “Batujyanye mu ngendoshuri muri Uganda twigayo kumisha inanasi, naraje ntangira kumisha inanasi bampa ubwumishirizo, izidashoboye kumishwa zivamo umutobe, umuvinyo n’ibindi. Nubatse uruganda rw’agaciro ka miliyoni 100 Frw.”

Egide Mutabazi, Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ukora mu ruhererakane nyongeragaciro rw’ibihingwa n’amasoko, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose ku buryo urwego abo bahinzi bari bagezeho rudasubira hasi.

Ati “Ubufatanye buzakomeza kugira ngo ibyo abahinzi bafashijwemo bikomeze mu buryo burambye, si ibintu twakwemera ko byahagararira aha.”

Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu Rwanda bugenda butera imbere ari nako burushaho kwinjiriza igihugu amadevize. Nko mu mezi umunani ashize uhereye muri Nyakanga 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NEAB) kigaragaza ko ubwo buhinzi bwinjije miliyoni $46.

Nubwo umushinga wasojwe, Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi yijeje ko izakomeza gukurikirana abahinzi
Uyu mushinga wakorewe mu turere tune aritwo Kamonyi, Nyagatare, Rulindo na Nyamagabe'
Imbuto zirimo avoka n'ibindi biri mu byashyizwemo ingufu muri uyu mushinga
Indabo n'imbuto biri mu bihingwa bisigaye byinjiriza u Rwanda agatubutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .