Abasaga 1700 bakoze ibizamini by’impamyabumenyi z’ibaruramari ry’umwuga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda, ICPAR, cyakoresheje ibizamini by’impamyabumenyi z’ibaruramari ry’umwuga ku babaruramari basaga 1700 ku nshuro ya 15.

Ibizamini byakozwe ni iby’impamyabumenyi ya CPA (Certified Public Accountant na CAT(Certified Accounting Technician). Byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza, bizageza tariki 6 Ukuboza 2019.

Ibi bizamini biri gukorerwa ahantu hatandatu hatandukanye mu gihugu harimo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Huye, Kaminuza ya Kibungo (UNIK), muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rusizi, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare no muri Kaminuza ya Kigali (UoK) ishami rya Musanze.

Umuyobozi w’Amasomo muri ICPAR, Jean Marie Vianney Muhire yavuze ko kuri iyi nshuro abari gukora ibizamini ari 1 707, barimo 1355 bari gukora ibizamini bya CPA mu gihe 353 bari gukora ibya CAT.

Yavuze ko uko imyaka igenda iza abakora ibyo bizamini bagenda biyongera, ndetse kuri iyi nshuro habakaba harabaye ubwiyongere bwa 6.9 % .

Mu myaka 15 iri imbere, Guverinoma y’u Rwanda yonyine hatarimo Urwego rw’abikorera, ifite gahunda yo guha akazi abanyamwuga mu bijyanye n’ibaruramari n’ibijyana naryo bangana na 7 387.

Kugeza ubu mu Rwanda abacungamari b’abanyamwuga baracyari bake mu gihe muri gahunda y’imyaka itanu ya Guverinoma y’u Rwanda uhereye mu 2017 hakenewe nibura abacungamari b’abanyamwuga 2463.

Muhire yavuze ko umubaruramari watsinze ibi bizamini, aba afite amahirwe ku rwego mpuzamahanga kandi n’umusaruro yatangaga ukiyongera.

Ati “Abakora ibi bizamini bongererwa ubunyamwuga, no kumenya kubazwa inshingano. Umuntu wabashije gutsinda neza ibi bizamini ahantu hose ashobora kuhakora haba mu Rwanda, u Burayi, Amerika hose akaba azwi. Mu mirimo ye ya buri munsi kandi ijyanye n’ibaruramari aba akoresha ibipimo byemewe , aba afite ubumenyi bugezweho kuko mu bizamini tujyana n’igihe.”

ICPAR ivuga ko kugeza ubu abantu bamaze gutsinda ibizami bya CPA ari 75 mu gihe abatsinze ibya CAT ari 140.

ICPAR imaze kugirana amasezerano n’amashuri makuru na za Kaminuza mu gufasha abiga icungamari muri ibyo bigo kurangiza amasomo yabo ari abanyamwuga. Harimo Kaminuza ya Kibungo (UNIK), Kaminuza ya Kigali (UoK), Ishuri rikuru ry’icungamutungo rya Kigali (KIM), Kibogora Polytechnic na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubucuruzi n’Ubukungu (UR-CBE).

Abashaka kuba abaruramari b'umwuga bari gukora ibizamini mu bice bitandukanye by'igihugu
Ababaruramari basaga 1700 bari gushaka kubona ibyemeza ko bemewe ku rwego mpuzamahanga
U Rwanda rwifuza ababaruramari b'umwuga basaga 2000 mu gihe cy'imka itanu iri imbere
Umuyobozi w'Amasomo muri ICPAR, Jean Marie Vianney Muhire yavuze ko umubaruramari watsinze ibi bizamini, aba afite amahirwe ku rwego mpuzamahanga kandi n’umusaruro yatangaga ukiyongera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza