Abanyarwanda bishimiye icyemezo cya Guverinoma cyo kuvanaho TVA ku bikoresho by’isuku ku bagore (Video)

Yanditswe na Habimana James
Kuya 17 Ukuboza 2019 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Tariki 10 Ukuboza 2019, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakuyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bikoresho byifashishwa mu isuku ku bagore n’abakobwa, umwanzuro wafashwe hagamijwe korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho.

Uyu ni umwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro bitandukanye, nyuma y’uko kandi Minisiteri y’Ubuzima yari imaze kugaragaza ko ibi bikoresho byakongerwa ku bindi bijyanye n’ubuzima bikurirwaho TVA, ubusanzwe ingana na 18%.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko n’ubundi ibi bikoresho by’isuku ku bagore n’abakobwa bitishyuraga amahoro ya gasutamo, ku buryo umwanzuro mushya unabisonera TVA uzatuma ubucuruzi bwa bene ibi bikoresho burushaho korohera abaguzi.

Mu busanzwe iyo Minisiteri y’Ubuzima imaze kwemeza ko ibikoresho runaka bijyanye n’ubuzima, ikandikira Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi isaba ko byongerwa ku rutonde rw’ibicuruzwa bigomba gukurirwaho TVA, nyuma yo kwemezwa bishyikirizwa Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro nacyo kikabishyira mu ikoranabuhanga ryacyo, ari nabyo byamaze gukorwa.

Nyuma yo gufata uyu mwanzuro, biteganywa ko abacuruzi bahita bashyira mu bikorwa uyu mwanzuro, ari nabyo bitanga icyizere ko mu minsi mike ibiciro by’ibi bikoresho bigomba guhinduka.

Komiseri wa RRA ushinzwe abasora, Drocelle Mukashyaka, aherutse kubwira IGIHE ko urebye mu myaka itanu ishize, imisoro ikomoka kuri ibi bicuruzwa yari ifite agaciro karenga miliyoni 400 Frw.

Ati “Iyo uhereye mu myaka itanu kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 ukagera mu mwaka wa 2018-2019, nteranyije TVA yari yarishyuwe ivuye kuri biriya bikoresho by’isuku ku bagore, bigera kuri miliyoni 440.9 Frw.”

Abagabo n’abagore bakiriye neza iki cyemezo

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bagaragaje ibyishimo ku bw’ivanwaho rya TVA kuri ibi bikoresho, kuko ngo iki cyari ikibazo kibangamiye cyane cyane abana b’abakobwa badafite ubushobozi.

Akimana Annonciate yagize agira ati “Nk’abana b’abakobwa akenshi dukenera biriya bikoresho kuko aya ni amafaranga dusohora buri kwezi, byari bibangamye nubwo abantu benshi baba batabizi ariko buri muntu aba azi ko ibi ari ibintu biza buri kwezi, burya ibintu bya buri kwezi biba bihenze.”

Kayitesi Louise we avuga ko kuvanaho TVA ari ibintu byiza kuri benshi, kuko cyari ikibazo gihangayikishije ku mwana w’umukobwa.

Ati “Hari bamwe bumva ko bidahangayikishije kuko kubibona biboroheye ariko hari abandi bigora, bigatuma bakoresha uburyo bwo kwirwanaho, hari abakoresha udutambaro, baratumesa bakatwanika ku zuba, abafite ipasi baradutera ariko hari n’abandi batayibona, iyo badukoresheje kenshi rero nibwo bavanamo uburwayi.”

Muhimpundu Anick we avuga ko kiriya cyari ikibazo gikomeye kuko hari abana b’abakobwa baba badafite akazi, ariko n’abagafite ngo aya ni amafaranga aba ari menshi ku buryo kuyabona biba bigoye.

Ati “Nk’abana bacyaka ababyeyi amafaranga kandi wenda nabo ntayo bafite, iki kigiye kubabera igisubizo.”

Niyonshuti Blaize we avuga ko kuvanaho TVA kuri ibi bikoresho, bigiye gufasha benshi cyane ko hari abajya muri ibi bihe mu buryo bubatunguye, nta mafaranga bafite.

Yunzemo ati “Si buri wese wabonaga aya mafaranga kandi ari ikintu abantu bakenera igihe kinini, muzi ko ibi ari ibintu biza bitateguje, hari ubwo biza nk’uwo mwana afite ubukene ugasanga akoresheje ibintu bidafite isuku, bamwe ugasanga barwaye indwara zijyanye n’umwanda.”

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye mu 2014 yagaragaje ko nibura umukobwa umwe mu 10 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yasibye ishuri kubera imihango. Ni impamvu zishingira ku kutabona ibikoresho biboneye by’isuku, bamwe bakanakoresha ibitizewe bibyara izindi ndwara.

Ni mu gihe abakobwa benshi batabona ibyo bikoresho by’isuku, muri abo batakaza 20% by’amasomo ndetse bamwe bagahitamo kuva mu ishuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza