Abanyarwanda babiri bamaze kwamamara mu Bubiligi mu gufasha abantu kwihangira imirimo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 4 Werurwe 2019 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Mutangana Viateur n’umufasha we Mukazi Jeanne d’Arc bamaze kubaka izina nka ba rwiyemezamirimo babigize umwuga mu guhugura no gufasha abandi bagorwa no kubona ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo mu Bubiligi.

Ubwo IGIHE yabasuraga i Liège mu Bubiligi, nk’abanyarwanda bamaze kugira ibyo bigezaho, bavuze ko bafasha abandi kumenya icyo kwihangira imirimo bisaba, kubandikisha, kubakorera icungamutungo, kubafasha kumenyekanisha no kwishyura umusoro n’ibindi.

Uyu muryango watangiye aka kazi mu 2004, ufungura ‘Libraire papeterie’ yitwa ‘Jeanne d’Arc’. Wakomeje kwagura amarembo, mu 2006 ufungura ‘Cabinet comptable et fiscal’ mu mujyi wa Liège na Bruxelles ifasha kwihangira umurimo no kwishyura umusoro.

Mu 2017 wongeye gufungura ikigo cy’ubucuruzi ‘Management Alliance Group Scs’, ifasha abafasha b’abaganga mu bijyanye n’imikorere yabo ibyitwa ‘Tarification des soins infirmiers à domicile’.

Muri urwo rugendo biyemeje, aba ba rwiyemezamirimo bagiye bahura na benshi bafite inzozi zo kwikorera, babereka uko bigenda mu buryo bw’ubunyamwuga, babafasha kubona inguzanyo nabo batangira kwihangira imirimo.

Mukazi yavuze ko ‘Mu bindi bakora harimo gutanga ibiganiro mbwirwaruhame ku kwihangira imirimo kugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi bidatwaye igihe kinini’.

Ati “Tukanatanga amahugurwa yo kumenya kuyobora sosiyete zabo no gutanga inyigisho z’ibanze zijyanye n’imicungire myiza y’ibigo.”

Kugira ngo aya mahugurwa akorwe neza bashinze ishyirahamwe ‘asbl solidarite-action’ ribafasha gutanga inyigisho, ikaba ifite inshingano zo gukangurira no gufasha abantu kwihangira imirimo no kumenya kwikorera.

Iri shyirahmwe riri gufasha itsinda ry’abagore bari mu mahugurwa ryise ‘Project de Femmes entrepreneurs’ ribahuguramo ibijyanye no kwihangira imirimo. Muri Gicurasi rikazabajyana mu rugendo shuri mu Bushinwa guhahayo ubundi bumenyi.

Ati “Twizeye ko bazahakura ubundi bumenyi bitewe n’ibigo tuzasura byinshi mu imurikagurisha rizahurirwamo n’abantu baturutse hirya no hino ku Isi barenga ibihumbi 25.”

Nibaruta Joyeuse avuga ko aya mahugurwa yayagiyemo ngo azamufashe gushyira mu bikorwa umushinga afite w’ubwishingizi.

Ati “Maze kubona ko abantu bo muri diaspora yacu ibintu by’ubwishingizi batabizi. Naje gushaka Jeanne kugira ngo amfashe gutegura ubucuruzi ku buryo bwadufasha gukora imishinga yacu.”

Utamuriza Marie Rose yagize ati “Nkurikiye aya mahugurwa ategura abagore kuba ba rwiyemezamirimo kuko mfite imishinga nk’ubu hari uwo mfite wo kuzafungura ibiro bitegura inama kuko mbona bikenerwa cyane.”

Mugenzi we witwa Shingiro Vanessa yavuze ko hashize umwaka n’igice ashakisha akazi yarakabuze mu byo yize. Ati “Impamvu naje guhabwa aya mahugurwa ni ukugira ngo nshobore gukora simbe umunebwe. Nshaka kubona ubumenyi bumfasha gushyira mu bikorwa umushinga mfite wo gutegura (Decollation).”

Aba ba rwiyemezamirimo bateguye ubusabane (Exposition - Networking -Souper et soirée dansante) buzabera Liège muri salle Créasol rue des steppes, ku wa 30 Werurwe, mu rwego rwo kwishakamo inkunga izabajyana mu Bushinwa.

Aho bahurira n'abari mu mahugurwa
Beata Nyirakamana, yageze mu Bubiligi akiri muto ariko afite ubushake bwo kwegera abafite ubunararibonye ngo bamwereke inzira yo kwikorera imishinga
Bamwe mu bagize itsinda ry’abagore ‘Femmes entrepreneures’ bari mu mahugurwa
Mukazi Jeanne d'Arc aganira na IGIHE
Jeanne d'Arc Mukazi n'umugabo we Viateur Mutangana
Nibaruta Joyeuse arihugura ngo azishingire ikigo cy'ubwishingizi
Nyiridandi Gloria, nawe afite umushinga wo kuvoma ubumenyi akazabukoresha iwabo mu Rwanda
Shingiro Vanessa ni Umurundi uhabwa amahugurwa muri Solidarité Action
Utamuriza Rose (ubanza ibumoso), arashaka gushinga sosiyete itegura ibikorwa bitandukanye ku banyarwanda mu Bubiligi no mu Banyafurika bahatuye
Uwimana Joséphine arimo kwihugura ngo azakore umushinga mu Rwanda ujyanye n'ubwubatsi bw'inzu zo gucumbikamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza