Kuva mu 2008 mu mirenge yose y’igihugu hatangijwe koperative zo kubitsa no kuguriza, Umurenge SACCO, zegereje Abanyarwanda serivisi z’imari.
Byagabanyije urugendo byafataga umuturage kugira ngo abone serivisi za banki zirimo no kwaka inguzanyo.
Umubare w’abagera kuri serivisi z’imari wagiye wiyongera kubera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga harimo na telefone ngendanwa.
Raporo ya FinScope Rwanda mu 2008, yagaragaje ko Abanyarwanda 14% bari bagejeje ku myaka y’ubukure ari bo bagerwagaho na serivisi z’imari binyuze mu bigo biciriritse na za banki, iyo mu 2020 igaragaza ko bagera kuri 93%.
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23, kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefoni biri ku isonga y’izindi nzira zo kwishyurana, byiharira 52% by’ibikorwa byose byo kwishyurana byakozwe na 45% ku by’amafaranga yose yakoreshejwe.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Urwego rw’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Herbert Assimwe, ubwo yari mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya, yatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe ariko bukiri mu isesengura bwerekanye ko Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari biyongereye.
Ati “Ejo bundi twakoze ubundi bushakashatsi turimo gukora isesengura, ariko ishusho turimo kubona mu busesenguzi turimo gukora irimo kutwereka ko abagera kuri 95% bamaze kugera muri serivisi z’imari.”
Yagaragaje ko hakozwe urugendo rutoroshye kugira ngo uru rwego rwongere kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amabanki ari mu Rwanda ubu abarirwa muri 12, hakaba ibigo by’imari iciriritse bibarirwa mu 116.
Umubare w’abakoresha servisi za banki hakoreshejwe telefone wiyongereyeho 18% uvuye ku bantu 2.444.652 muri Kamena 2022 ugera ku bantu 2.529.108 muri Kamena 2023.
Umubare w’Abanyarwanda koresha telefone zigendanwa wavuye ku bagera kuri 78,10% mbere ya Covid-19, ubu bageze kuri 94,20%.
Mu bijyanye n’ikoreshwa ry’inzira y’amabanki, amafaranga yoherejwe yiyongereyeho 191%, ava kuri miliyari 1.264 Frw agera kuri miliyari 3.680 Frw; naho umubare w’inshuro byakozweho wiyongeraho 59%, uva kuri miliyoni 13 ugera kuri miliyoni 20,9.
Amafaranga yoherejwe binyuze mu mabanki hakoreshejwe inzira ya murandasi (internet banking) yiyongereyeho 67% ava kuri miliyari 4.351 Frw agera kuri miliyari 7.272 Frw; naho inshuro yoherejweho zararushijeho kwiyongera, ziva kuri 2.436.561 zigera kuri 4.337.940.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!