Abanyamuryango ba Zigama CSS bagiye kujya bahabwa serivisi za banki badakoze urugendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Koperative yo kuzigama no kugurizanya Zigama CSS, yatangaje ko mu mwaka wa 2018 yabonye inyungu isaga miliyari icyenda, isezeranya abanyamuryango ko bagiye kujya bahabwa serivisi zayo batavuye aho bari.

Iyi koperative ihuriwemo n’abagize inzego z’umutekano; Ingabo z’igihugu, Abapolisi, abarinda amagereza n’abagize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Mu nama rusange ya 31 ya Zigama CSS, yateraniye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko abanyamuryango bishimiye uburyo ingengo y’imari yakoreshejwe ndetse basanga barageze ku byo bateganyije ku kigero cya 115%.

Mu 2018, urwunguko rwa Zigama CSS, rurarenga miliyari 9.6 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, Dr Ndahiro James, yavuze ko muri iyi myaka iri imbere banki iteganya kugerageza kongera ikoranabuhanga, ku buryo abanyamuryango bayo batazigera bongera gufata urugendo bajya gushaka serivisi muri banki ahubwo bakaba bazihabwa aho bari ndetse bakoresheje na telefoni zabo cyangwa n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Kugabanyirizwa izo ngendo ndetse n’ikiguzi ubundi bajyaga bakora cyangwa se bigomwa, ntabwo kizongera ku buryo banki yiteguye kuzajya ibasanga aho bari ikabaha serivisi bakeneye mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Koperative Zigama CSS igamije guteza imbere imibereho y’abanyamuryango bayo, kugeza ubu ntiremerera abatabarizwa muri biriya byiciro by’abacunga umutekano kuyigana kuko idakora ubucuruzi.

Abanyamuryango ba Zigama CSS bari bitabiriye inama rusange
Minisitiri w'Ingabo Maj.Gen Albert Murasira n'Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, Dr Ndahiro James nibo bayoboye inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza