Umwaka w’ingengo y’imari wa CIMERWA usozwa muri Nzeri, uwa 2023 wasojwe iki kigo cyinjije miliyari 103 Frw, bigaragaza inyongera ya 12% ugereranyije n’umwaka ushize.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Devang Raval yatangaje ko urwunguko rw’agateganyo (interim dividend) ari igice kimwe cy’inyungu bungutse bagabanya abanyamigabane b’uruganda mbere y’uko umwaka w’ingengo y’imari urangira.
Ati “Azishyurwa abanyamigabane binyuze ku ikoranabuhanga kuva ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2024”
Mu minsi mike ishize uru ruganda rwatangaje ko rwaguze imigabane yose y’uruganda Prime Cement rwari rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 600 ku mwaka, bituma rukomeza kugera ku ntego zarwo zo kuba ubukombe mu Rwanda.
Mu Ugushyingo mu 2023 ni bwo Ubuyobozi bwa CIMERWA bwatangaje ko uru ruganda rwaguzwe na ‘National Cement Holdings Limited’ nyuma yo kwegukana imigabane yarwo ingana na 99,94%.
Muri Mutarama mu 2024 ubuyobozi bwa National Cement Holdings Ltd bwatangaje ko bwamaze kwishyura ikiguzi cyose cy’imigabane 99.94% mu ruganda rwa CIMERWA, yaguzwe miliyoni 85$, ni ukuvuga 107.963.175.000. Frw, biyemeza guhaza sima ku isoko ry’u Rwanda mu gihe gito, ku buryo itazongera gutumizwa hanze, kandi n’Abanyarwanda bakazaba babasha kuyigura.
CIMERWA yashinzwe mu 1984, iba uruganda rwa mbere rukora sima mu Rwanda. Mu bikorwa binini sima yayo yifashishijwemo harimo BK Arena, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, Stade Amahoro, imihanda itandukanye n’ibyumba by’amashuri birenga 2000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!