Abanyamerika bajyanye u Rwanda mu manza ku bwo kwamburwa ibirombe by’amabuye y’agaciro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gashyantare 2019 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abashoramari bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryajyanye Leta y’u Rwanda mu manza risaba indishya ya miliyoni 95 z’amadolari ku bwo kwamburwa impushya zo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bavuga ko bunyuranyije n’amategeko.

Abo bashoramari bibumbiye mu itsinda BayView Group and Natural Resources Development mu 2017 bashyikirije ikirego cyabo Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe gukemura amakimbirane y’ishoramari (ICSID) giherereye i Washington DC muri Amerika.

Ikirego cy’abo kizatangira kumvwa muri Werurwe uyu mwaka kugeza mu Ukwakira 2020. Abakemurampaka Barbara Dohman, Nicholas Phillips bo mu Bwongereza na Truman Bidwell wo muri Amerika nibo bahawe gukemura icyo kibazo.

The East African yatangaje ko mu 2008 aribwo abo bashoramari batangiye gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tantalum, Tin na Tungsten mu birombe bitanu byo mu Rwanda birimo Bisesero, Nemba, Mara, Giciye na Rutsiro-Sebeya. Ibyo birombe byose byari bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari.

Mu 2016, ibirombe byabo byari bifite ubuso bwa hegitari 15 000, Leta y’u Rwanda yarabyisubije ibihereza abandi bashoramari.

Icyo gihe Leta y’u Rwanda yashinjaga abo bashoramari gufata nabi ibirombe no kwanga gushora menshi ngo bakore ubucukuzi bwubahirije amategeko, bituma bangiza ibidukikije.

Ibyo birombe mu 2016, Leta y’u Rwanda yabihaye indi sosiyete yo muri Oman yitwa Tri Metals Mining kuri miliyoni 39 z’amadolari.

Abashoramari bo bavuga ko ibirombe byabo byafatiriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta n’ingurane bahawe.

Basaba ko Ikigo ICSID gitegeka Leta y’u Rwanda kubaha indishyi ya miliyoni 95 z’amadolari kandi kikemeza ko yanyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga agenga ishoramari.

Basabye ko u Rwanda rutegekwa kwishyura ibizagenda ku rubanza byose birimo n’abanyamategeko bibarirwa muri miliyoni y’amadolari.

Ntabwo The East African yabashije kuvugana n’abayobozi babishinzwe mu Rwanda ubwo inkuru yandikwaga.

U Rwanda rwakunze kwihanangiriza abashoramari b’abanyamahanga bamara igihe kinini batabyaza umusaruro ibirombe bahawe, n’ababicukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwaka ushize u Rwanda rwemeje itegeko rishya ry’ubucukuzi, igiciro cyo guhabwa icyangombwa giciriritse cy’ubucukuzi gishyirwa kuri miliyoni 700 Frw ku kirombe cya hegitari 49 mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu mwaka ushize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni $373, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 55% ku yo bari bateganyije.

Abanyamerika bajyanye u Rwanda mu manza ku bwo kwamburwa ibirombe by’amabuye y’agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza