00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga basura u Rwanda barwinjirije arenga miliyari 363,3 Frw mu mezi atandatu ya 2024

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 25 November 2024 saa 01:58
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko abanyamahanga basuye u Rwanda mu bihembwe bibiri bya 2024, ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena; bakoresheje arenga miliyoni 267,7 $, [ni ukuvuga arenga miliyari miliyari 363,3 Frw] mu byo bari bakeneye bari mu gihugu.

Ni ibigaragara mu bushakashatsi ngarukagihembwe bukorwa ku banyamahanga basura u Rwanda, bakabazwa impuzandengo y’amafaranga bakoreshaga ku munsi kugeza ku munsi batashyeho bageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku mupaka wo ku butaka bikanabazwa Abanyarwanda bageze ku mipaka no ku kibuga cy’indege batashye mu Rwanda, (Travel Expenditure Survey).

Raporo iheruka gushyirwa ahagaragara mu mpera za Ukwakira 2024 igaragaza ko abasura u Rwanda benshi ari abanyura ku mipaka yo ku butaka.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, umupaka wa Rusumo, Kagitumba, Gatuna, Cyanika, Rusizi I, Rusizi II, Bugarama, La Corniche na Poids Lourds.

Imibare igaragaza ko amafaranga abanyamahanga bakoresha bageze mu Rwanda yiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize kuko nko mu gihembwe cya mbere cya 2023 bari barakoresheje miliyoni 114,7$, mu cya kabiri aba miliyoni 121,5$ na ho mu gihembwe cya mbere cya 2024 bakoreshereje miliyoni 123,3$ na ho mu gihembwe cya kabiri aba miliyoni 144,4$.

NISR igaragaza ko abagenzi baguze ibintu byinshi mu gihembwe cya kabiri ari abinjiye mu gihugu cyangwa bagisohotsemo n’indege kuko bihariye 84,4%.

Abagenzwaga n’ubucuruzi bafitemo uruhare rwa 18,8%, abagiye mu biruhuko bafitemo uruhare rwa 49,9%, abasuye inshuti n’imiryango bafitemo uruhare rwa 24,2%.

Muri rusange abageze mu Rwanda n’indege bakomoka muri Amerika y’Amajyaruguru bakoresheje miliyoni 50,1$, bakurikirwa n’abavuye i Burayi bakoresheje miliyoni 27,2$ n’abavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika hatabariwemo Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, binjiye miliyoni 20,3$.

Ku rundi ruhande, Abanyarwanda bajya mu bihugu by’amahanga na bo ayo bakoreshayo agenda yiyongera kuko mu gihembwe cya mbere cya 2023 yari miliyoni 68,5$, mu gihembwe cya kabiri aba miliyoni 77,7$, na ho mu 2024 mu gihembwe cya mbere yageze kuri miliyoni 85,7$, mu gihembwe cya kabiri aba miliyoni 83,1$.

Impamvu ijyana Abanyarwanda hanze cyane ni ugusura inshuti n’abavandimwe, iki cyiciro cyiharira 41,3% by’amafaranga bakoreshejeyo mu gihembwe cya kabiri cya 2024, bagakurikirwa n’abagiye gukora ubucuruzi bakoresheje 34,1% na ho abajyanyweyo n’ibiruhuko bakoresheje 14,1% by’igiteranyo rusange.

Abagera mu Rwanda bafite gahunda yo kwishimira ibiruhuko ni bo benshi ndetse basura ibyanya nyaburanga bitandukanye
Parike y'Igihugu y'Akagera irimo inyamaswa z'ubwoko butandukanye, kandi zirushaho kwiyongera
Abagera mu Rwanda bafite gahunda yo kwishimira ibiruhuko ni bo benshi ndetse basura ibyanya nyaburanga bitandukanye
Parike y'Igihugu y'Akagera irimo inyamaswa z'ubwoko butandukanye, kandi zirushaho kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .