Abakoresha RwandAir mu ngendo rwa Dubai biyongereyeho 17%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nzeri 2019 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Abagenzi bakoresha Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, mu ngendo za Dubai biyongereyeho 17% mu mezi arindwi ya 2019, naho imizigo yiyongeraho 38% nk’uko Ali Rais Travel, ihagarariye iyi sosiyete i Dubai ibitangaza.

Umuyobozi wungirije wa Al Rais Group, Mohammed Al Rais, yabitangaje mu ruzinduko rw’ubucuruzi yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize. Yazanye n’itsinda ry’abantu 17 b’abayobozi mu bigo umunani byo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu kiganiro yahaye The Sunday Times, Al Rais yavuze ko mu 2018, abagenzi 42 000 bavuye Dubai berekeza i Kigali bakoresheje RwandAir. Muri aba, abagera ku 20 000, bakoze ingendo hagati ya Mutarama na Nyakanga 2018.

Muri Nyakanga uyu mwaka, umubare w’abagenzi wariyongereye ugera ku 240 000, ndetse imizigo iva kuri toni 200 igera kuri toni 280.

Al Rais avuga kandi ko abantu benshi muri Dubai barimo kumenya u Rwanda kandi bashaka kurusura.

Ati “Dushobora gutangaza ukwaguka ndetse n’amahirwe y’ubukungu. Abantu benshi biganjemo abacuruzi barimo kwiga cyane u Rwanda kandi hari n’ukwiyongera ku baza ku mpamvu z’ubukerarugendo”.

RwandAir yabonye abakiliya benshi bava i Kigali bajya i Dubai bituma ifata icyemezo cyo gukoresha indege ya Airbus A330, muri uru rugendo aho gukoresha Boeing 737 yari isanzwe ikoresha.

Urugendo rwa Kigali-Dubai rusigaye rukorwa inshuro zirindwi mu cyumweru. RwandAir kandi ikomeje gufungura ingendo kugira ngo ibashe kugera ku masoko idasanzwe ikoreraho.

Muri Mata uyu mwaka, yatangije ingendo zijya muri RDC, i Kinshasa, muri Kamena itangiza urujya mu Bushinwa mu mujyi wa Guangzhou ndetse na Tel Aviv muri Israel. Kuri ubu RwandAir ifite ibyerekezo 29.

Abakoresha RwandAir mu ngendo za Dubai biyongereyeho 17%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .