Mu muhango wo kumurika ibimaze kugerwayo n’ikoranabuhanga rya SAVE, wabaye kuri uyu wa Kane, Umuyobozi wa sosiyete ya Exuus Ltd, yakoze iyi porogaramu ya SAVE, Shema Steve yatangaje ko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yabahaye icyangombwa kibemerera gutanga inguzanyo nto.
Yagize ati “Tuzajya dutanga inguzanyo z’ako kanya zishyurwa hagati y’amezi atatu cyangwa atandatu ku bantu bari basanzwe bakoresha ikoranabuhanga ryacu, tugendeye ku makuru agaragaza uko bizigama, amadeni bafata mu itsinda n’uko bishyura gusa. Si ngombwa ko umuntu ukeneye ideni azajya aza guhura natwe, cyangwa ngo atange ingwate, kuko amakuru atanga mu itsinda azaba ahagije.”
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imari n’udushya muri BNR, Cyuzuzo Ingrid, yatangaje ko BNR yorohereje kubona ibyangombwa imishinga y’ikorabuhanga mu bukungu, anasaba abandi ba rwiyemezamirimo bafite imishinga nk’iyi kugana BNR ngo ibafashe kubona uburenganzira bwo gukora.
Umwe mu bagize amatsinda yatangiye gukoresha SAVE, Uwera Solange yavuze ko ikoranabuhanga ryongereye umutekano w’amafaranga yabo.
Ati “Mbere tugitanga amafaranga mu ntoki hari ubwo twamaraga kuzigama umubitsi yajyana amafaranga akibwa ariko ubu si ngombwa ko uzana amafaranga mu ntoki. Kuva twatangira gukoresha SAVE itsinda ntabwo rirahomba”.
Yakomeje avuga ko SAVE yatumye itsinda ryabo rikomeza gukora neza no mu gihe abantu batari bemerewe guhura kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ikoranabuhanga rya SAVE ryatangiye mu 2018. Ni uburyo abaturage bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bakoresha bizigamira bakoresheje telefone, bidasabye ko bahurira hamwe kuko bafite porogaramu bakoresha ku buryo uwizigamiye cyangwa ushaka inguzanyo abikora yibereye mu yindi mirimo.
Abanyamuryango bose b’itsinda riyikoresha bashobora no kubona raporo ya konti y’itsinda ryabo, ingoboka, inguzanyo, guhana abakererewe kwishyura, kuva mu itsinda no kugabana amafaranga.
Ibi byose kandi bikorerwa ku murongo wa telefoni ukoresha yaba ari Airtel cyangwa MTN.
Kugira ngo ukoreshe SAVE, ushobora gushyiramo iyi porogaramu muri telefoni yawe (downloading) cyangwa Ugakanda *777# ubundi ugakurikiza amabwiriza, wakenera ubufasha ugahamagara 7777.
Hari n’aba-agents barenga igihumbi ba SAVE baherereye mu Rwanda hose bagenda bafasha ibimina bitandukanye gukoresha iyi porogaramu.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!