Zimwe mu nzu z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali zikodeshwa babaze kuri metero kare aho usanga zishyuzwa mu madorali, abafite izo nzu bakavuga ko iyo bishyuje mu mafaranga y’u Rwanda badashobora kwishyura inguzanyo bafashe mu madorali ya Amerika.
Nubwo babikora gutyo ariko binyuranye n’amabwiriza agenga ubucuruzi mu Rwanda kuko ni hake cyane usanga byemewe kwishyura mu madovize.
Muhire Eric umaze imyaka ibiri acururiza ’Down Town’ yabwiye IGIHE ko ubukode bishyura mu madorali bituma igiciro cyabwo gikomeza kuzamuka nyamara ibyo bacuruza bitazamutse.
Yagize ati “Ubukode bugenda buzamuka buri kwezi kandi nta cyahindutse ku yo twinjiza. Uko idolari rigenda rizamuka usanga hari amafaranga arengaho kandi adafite icyo asobanuye. Amafaranga yacu agenda ata agaciro ndetse bikatwicira imibare, turifuza ko niba ufite nk’amasezerano y’umwaka yo kwishyura ibihumbi 350 Frw ku kwezi umenya ko ari yo uzajya ukomeza kwishyura.”
Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya 2023/2024, agaragaza ko ikibazo cy’abantu bakodesha inyubako mu madovize cyahagurukiwe.
Depite Nizeyimana Pie yagaragaje ko iki kibazo gikomeza gufata intera ku buryo byazanagira ingaruka ku gukomeza gutesha agaciro ifaranga ry’u Rwanda.
Ati “Haracyakomeje gugaragara abantu bishyuza serivisi mu madovize nk’uko na bo babibonye, ubukode bw’inzu z’ubucuruzi n’izo guturamo, nka BNR bakora iki kugira ngo bicike burundu cyane ko bimunga agaciro k’ifaranga ryacu? Aho mwasanze bishyuza mu madovize mwabafatiye izihe ngamba kugira ngo bibere abandi urugero uyu muco ucike kuko bikomeje gutya byatuma ifaranga ryacu rita agaciro tukazagera n’aho tuzajya dutega moto cyangwa tugura isabune mu mafaranga y’abanyamahanga.”
Guverineri John Rwangombwa yasobanuye ko abantu bishyuza ubukode mu madovize ubu bahagurukiwe ndetse hari n’ababuriwe ngo basese ayo masezerano mbere y’uko hafatwa izindi ngamba.
Ati “Abantu bishyura ubukode mu madorali ni byo barahari, twakoze ubugenzuzi, twabahaye integuza cyane cyane muri izi nzu z’ubucuruzi, twabasabye gusesa amasezerano yaba ari mu madovize, ubwo hari n’ingamba zizafatwa kugira ngo bihagarare ku nzu nini.”
Rwangombwa yavuze ko bitoroshye kubona umuntu ukodesha inzu yo guturamo mu gace runaka wishyuza mu madovize ariko bitabuza kubimenyekanisha kugira ngo ubonye abantu bakodesha mu madovize ahite atungira agatoki inzego bireba.
Gusa yahamije ko ikibazo cy’ubukode bukorwa mu madovize kidafite uruhare mu kuzamura ibiciro ku isoko ry’ivunjisha kuko akoreshwa muri icyo cyiciro ari make cyane.
Ati “Iyo urebye amafaranga ari muri ibyo ni make cyane nta ngaruka afite uyu munsi ku isoko ry’ivunjisha ariko tugomba kubirwanya kugira ngo ntibibe byinshi, bikazagira aho bigira ingaruka ku isoko r’ivunjisha.”
BNR ihamya ko hashyizweho ingamba zo gukurikirana abishyuza mu madorali n’inama ihuriramo BNR n’inzego zirimo Umujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu bagakurikirana abakora ibikorwa by’ubucuruzi byishyuzwa mu madovize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!