Abahinzi n’aborozi ibihumbi 160 bamaze kwiyandikisha mu IKOFI ya Banki ya Kigali

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 Nzeri 2019 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yatangaje ko abanyarwanda bakora ubuhinzi n’ubworozi bamaze kwiyandikisha mu IKOFI, serivisi yatangije ifasha abantu kubona serivisi z’imari kuri telefoni bamaze kurenga ibihumbi 160 mu mezi atatu gusa.

IKOFI yatangijwe muri Gicurasi 2019, ifasha abahinzi kugaragaza ishoramari bakora, kohereza no kubikuza amafaranga ku buntu, kwishyura ibintu binyuranye byifashishwa mu buhinzi nk’imbuto n’inyongeramusaruro, ubwizigame n’ibindi.

Ubu buryo bukimurikwa hanatangijwe ubukangurambaga bw’ibyumweru 30, butuma buri cyumweru umuhinzi w’umunyamahirwe atsindira miliyoni 1 Frw, ubu abanyamahirwe 16 bo hirya no hino mu gihugu bamaze gutsinda.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buheruka kugirana n’abanyamakuru, Umuyobozi wayo Dr Karusisi Diane yavuze ko abantu basaga ibihumbi 160 aribo bamaze kwiyandikishamo.

Ati “Hashize hafi amezi atatu IKOFI tuyimurikiye abanyarwanda nta muntu n’umwe uyirimo, ubu tugeze ku bantu ibihumbi 160 b’abahinzi n’aborozi bayikoresha.”

Dr Karusisi akomeza ashishikariza abanyarwanda kwiyandikisha mu IKOFI kugira ngo bakomeza kuryoherwa n’ibyiza byo kuyikoresha.

Ati “Icyo tubwira abo bahinzi ni ukwiyandikisha mu IKOFI, nta mafaranga mutanga, iyo bashyizeho amafaranga bashobora kuyohererezanya ntacyo baciwe.”

Dr Karusisi yavuze ko IKOFI itagamije guhangana n’ibigo by’itumanaho bicuruza serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri telefone kuko bo babikora ku buntu.

Ati “Dushaka kuboroherereza kubona serivisi z’imari ariko umwihariko dufite nka banki ni uko dushobora gutanga inguzanyo iyo tubona umuhinzi afite IKOFI, amafaranga abona n’ayo akoresha agura inyongeramusaruro, akoresha mu bucuruzi bwe bw’ubuhinzi.”

Nikuze Angela usanzwe ari umujyanama w’ubuhinzi mu Karere ka Rwamagana, ubwo yatsindiraga miliyoni y’icyumweru cya 16 muri gahunda y’IKOFI, yabwiye IGIHE ko ari gahunda nziza yamufashije kohereza amafaranga nta kintu aciwe, akagira n’amahirwe yo gutombora nta kintu kidasanzwe bimusabye.

Muzuka Aloys, umuhinzi w’i Nyabihu watsindiye miliyoni y’icyumweru cya 14 yagize ati “Utarajya mu IKOFI namushishikariza kuyinjiramo kuko harimo amahirwe menshi yafasha umuturarwanda kwiteza imbere, akamufasha kugura inyongeramusaruro no kwirinda gusesagura amafaranga.”

IKOFI ifasha Banki ya Kigali kubona amakuru y’uyikoresha ajyanye n’ingano y’umurima akoreraho ubuhinzi, umusaruro n’imbuto ku buryo Banki yamuguriza agatera imbere.

Iyi ni gahunda yazafasha abahinzi bakunze kugaragaza ko ibigo by’imari usanga bidakunze kuguriza imishinga y’ubuhinzi.

IKOFI ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; yegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.

Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.

Muri iyi serivisi umuhinzi ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro. Indi serivisi IKOFI itanga ni iyo kugura umusaruro no kwishyura ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’.

Dr Karusisi Diane yavuze ko abantu basaga ibihumbi 160 aribo bamaze kwiyandikishamo
Umuyobozi Mukuru wa BG Group PLc, Dr Diane Karusisi (ibumoso) ahemba Mukantirenganya Jacqueline wo mu Karere ka Kirehe watsinze bwa mbere muri gahunda ya IKOFI

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza