00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi b’ikawa barasabwa gufatanya na Leta mu kongera umusaruro wayo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Ikawa ni kimwe mu bihingwa u Rwanda rwohereza hanze kandi cyinjiriza igihugu amadevise menshi kuko guhera muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, yinjirije u Rwanda miliyoni 61 z’amadolari avuye muri toni 15.300 zoherejwe mu mahanga.

Nubwo ariko yinjiza amadevise menshi, 24% by’ibiti bya kawa birenga miliyoni 99 biri mu Rwanda birashaje cyane ku buryo bidatanga umusaruro witezwe kuko hari icyo usanga kitera ikawa zigeze no ku kilo mu gihe byibura igiti kiba kigomba kwera ibilo bitatu.

Kuba kandi ikawa zo mu Rwanda zitabona ifumbire ihagije ni kimwe mu bituma haboneka umusaruro muke k’ugomba kuboneka kuko igiti cy’ikawa kibona ibikenerwa byose gishobora kwera ibilo hagati y’umunani n’icumi.

Nyiramahoro Théopiste, umuhinzi w’ikawa waganiriye na Rwanda Today yagize ati “Dukoresha ifumbire nke ugereranyije n’igomba gukoreshwa mu buhinzi bw’ikawa kuko ubundi igiti cy’ikawa gikenera gufumbirwa inshuro ebyiri mu mwaka, ariko twe nta nubwo tubona ifumbire ihagije yo kuzifumbira byibura rimwe mu mwaka.”

Umuyobozi w’Ishami rya Kawa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu Mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, Nkurunziza Alexis, yabwiye IGIHE ko iki kigo gifatanya n’inganda zitunganya kawa guha ifumbire abahinzi mu bushobozi bwabo ariko nabo bakabasaba kongeramo ifumbire y’imborera.

Ati “Ifumbire dutera yakabaye ihagije mu gihe abahinzi ba kawa batera ifumbire y’imborera bahereye ku bishishwa bya kawa biboneka mu nganda. Gusa hari gukorwa ubukangurambaga mu mikoreshereze y’ifumbire y’imborera muri kawa, aho dusaba abahinzi gukoresha iyi fumbire kugira ngo yunganire mvaruganda baba bahawe.”

Akomeza avuga ko mu Gihembwe cya Mbere cy’ihinga, mu gihugu hose hatanzwe ifumbire igera kuri toni 5.303.

Ku byerekeye ibiti bishaje bidatanga umusaruro wa Kawa, Nkurunziza avuga ko buri mwaka, NAEB ifatanya n’inganda zitunganya ikawa bagategura ingemwe miliyoni esheshatu zigenewe gusazura kawa zishaje no gutera inshya kugira ngo zizibe icyuho cya kawa zishaje zidatanga umusaruro.

Uko u Rwanda ruzakomeza gushyira ingufu mu kongera umusaruro wa kawa ni ko amafaranga ruyikuramo aziyongera, cyane ko iyo mu Rwanda izwiho kugira uburyohe n’umuhumuro wihariye aribyo bireshya abaguzi bayo hirya no hino ku Isi.

Abahinzi b'ikawa banga kuvugurura ibiti byazo ngo umusaruro utagabanyuka nyamara ibiti bishaje bitanga ikawa idafite uburyohe: Ifoto/ Igirubuntu Darcy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .