00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinga mu kibaya cya Bugarama batangiye kugura umuceri ku giciro gito

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 3 May 2022 saa 10:33
Yasuwe :

Abanyamuryango bakoperative KOIMUNYA ihinga umuceri mu kibaya cya Bugarama, bafite akanyamuneza baterwa no kuba bari kugura umuceri ku mafaranga 750 ku kilo mu gihe ahandi ugura 1200Frw ku kilo.

Ni kenshi mu Rwanda abahinzi b’umuceri bumvikanye bavuga ko babangamiwe no kuba bagurisha umuceri udatonoye ku mafaranga make, bakajya kuwugura utonoye ku mafaranga menshi.

Koperative, KOIMUNYA ihinga umuceri muri zone ya kabiri mu murenge wa Nyakabuye, yafashe umwanzuro wo kujya igura umuceri ikawutonoza, ikawugurisha abanyamuryango ku giciro gito.

Perezida w’iyi koperative Furahani Samuel yavuze ko nka koperative bahisemo kugoboka abanyamuryango kuko ngo nabo izamuka ry’ibiciro babonaga ari ikibazo gikomeye kandi nta handi abahinzi babo bateze amaso.

Yagize ati “Twashatse uburyo tuzana umuceri muri koperative, tuwubagurishaho ku giciro kiri hasi cyane, kuri 750Frw mu gihe ahandi bari kuwugura 1200 Frw ku kilo”

Abanyamuryango b’iyi koperative kandi bishimira ko igiye gushyiraho iguriro abanyamuryango bazajya bafatamo ibicuruzwa bakishyura igiciro gito ku mwero w’umuceri

Nyiranzeyimana Bellancille ati "Biranejeje cyane. Baduhaye umuceri ikilo kuri 750Frw abandi bari kuwugura 1200 Frw, tuzajya twishyura ku mwero w’umuceri".

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri yo mu kibaya cya Bugarama Obed Bunani, yavuze ko yasanze ari ibikorwa byiza afata umwanzuro gukangurira n’andi ma koperative ahinga umuceri muri iki kibaya cya Bugarama kugera ikirenge mu cya KOIMUNYA.

Ati “Mu makoperative yose bigomba gutangira gukurikizwa ubwo umuceri uri mu mirima uzaba weze”.

Kugeza ubu KOIMUNYA ifite abanyamuryango 2362, ikaba ihinga umuceri mu kibaya cya Bugarama ku buso bwa hegitari zisaga 350.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'amakoperative ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama, Bunani Obed yashimye iyi gahunda yatangijwe na KOIMUNYA
Abanyamuryango ba KOIMUNYA bayishimira ko yaborohereje bakaba bari kugura umuceri utabahenze
Perezida wa KOIMUNYA avuga ko bagabanyije igiciro cy'umuceri mu rwego rwo korohereza abahinzi bawo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .