00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahembwa atarenze ibihumbi 60Frw mu Rwanda bakuriweho umusoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 12:21
Yasuwe :

Umusoro ku mushahara utarenze ibihumbi 60Frw wakuweho guhera muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022, nk’uko biteganywa n’itegeko rishya rishyiraho umusoro ku musaruro ryatangajwe mu cyumweru gishize.

Ikigo Gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyamenyeshe abakoresha bose ko ‘umusoro ku mushahara w’ukwezi k’Ugushyingo 2022 uzabarwa hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 56 y’iri tegeko rishya’.

Iyi ngingo ivuga ku musoro ufatirwa ku musaruro ukomoka ku murimo. Isobanura ko umwaka wa mbere uhereye ku itariki iri tegeko ritangira gukurikizwa, guhera ku mafaranga 0 kugeza ku 60.000Frw, umusoro ari 0%.

Guhera kuri 60.001Frw kugeza ku 100.000Frw umusoro ni 20%, naho guhera ku 100.001Frw kujyana hejuru ni umusoro wa 30%.

Kuva ku mwaka wa kabiri nyuma y’uko iri tegeko ritangira gukurikizwa, guhera ku mafaranga 0 kugeza ku 60.000Frw, umusoro ari 0%. Guhera kuri 60.001Frw kugeza ku 100.000Frw umusoro uzagirwa 10% uvuye kuri 20%, guhera ku 100.001Frw kujyana hejuru ni umusoro wa 20% bivuye kuri 30% naho guhera 200.001 kujyana hejuru ni 30%.

Hatitawe ku biteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, umusoro wa nyakabyizi utangwa ku gipimo cyihariye cya cumi na gatanu ku ijana (15%).

Icyakora, mu kubara umusoro wa nyakabyizi, amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi mirongo itandatu (60.000 Frw) ku kwezi, asoreshwa ku gipimo cya zero ku ijana (0%).

Ubusanzwe, umuntu winjiza umushahara w’ukwezi uri hejuru y’ibihumbi 30 Frw kuzamura, yasabwaga kuwishyurira umusoro nubwo hari benshi babyinubiye.

Guhera ku binjiza 30.001 Frw kugeza ku 100.000 Frw, basabwaga kwishyura 20 % y’ayo binjiza, guhera ku 100.001 Frw kujyana hejuru bagasora 30 %.

Mu isobanurampamvu ry’uwo mushinga, bavuga ko byose bigamije kugabanya uburemere bw’umusoro ucibwa abakozi bafite umushahara muto no guteza imbere umurimo.

Icyo gihe Depite Munyangeyo Théogene yabwiye IGIHE ko bizatanga umusaruro ufatika ku iterambere ry’abaturage.

Ati “Buriya babyoroheje, baba borohereje umuturage. Aho kugira ngo uzamure imishahara kuko bikaba byakurura igisa nk’izamuka ry’ibiciro, wakora ibi kuko umuturage aba abyungukiyemo kabiri noneho umuturage akaba yakora ibindi by’ishoramari.”

Munyangeyo yavuze ko unakurikije igihe uwo musoro wagiriyeho, ari kera ku buryo hari hakenewe amavugurura bigendanye n’agaciro k’ifaranga.

Ati “Byari bimaze igihe. Urumva niba byaragiyeho idolari riri kuri 300 Frw cyangwa 400 Frw ubu bikaba byarikubye kabiri, urumva biraha umuturage ubwinyagamburiro.”

Kubera iyo misoro ku mushahara, hari ibigo bimwe na bimwe byigenga cyangwa biciriritse bikoresha abantu benshi, byirindaga kubahemba amafaranga arenze 30 000 Frw kuko bayarengeje batangira kubasorera.

Abahembwa atarenze ibihumbi 60Frw mu Rwanda bakuriweho umusoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .