00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahagarariye u Rwanda muri EALA bibukije abikorera kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’Umuryango wa EAC

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 April 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Abadepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, batangiye ibikorwa byo kuganira n’inzego zirimo abacuruzi, abanyamwuga batandukanye n’abanyeshuri kugira ngo bamenye uko bashobora kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’uyu muryango.

Ibiganiro byatangiye kuri uyu wa 4 Mata 2022. Ku ikubitiro abacuruzi, abakora mu bigo by’imari n’abikorera muri rusange ni bo bagiranye ibiganiro n’aba badepite.

Depite Gasinzigwa yavuze ko iyi gahunda y’ubukangurambaga igamije kumenyekanisha uyu muryango ndetse no kugenzura aho ibihugu bigeze mu kubahiriza amasezerano ashyiraho uyu muryango.

Ati “Burareba cyane abacuruzi, abafite imirimo itandukanye bashobora gukorera muri ibi bihugu byacu ari abanyamategeko, abakora mu ibaruramari n’indi mirimo yihariye abantu bashobora kujya gushakamo akazi muri ibi bihugu bigize akarere.”

Depite Gasinzigwa yavuze ko amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, ateganya gukurirwaho imisoro no koroherezanya mu gukora ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango ari na yo mpamvu abikorera bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Ati “Hari amahirwe menshi atangwa n’uyu muryango, ni byo tugiye kuganira n’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye by’umwihariko abacuruzi.”

Ibibazo byagaragajwe n’abikorera bo mu Rwanda harimo imbogamizi zishingiye ku gufungura ibigo bikora ubucuruzi mu bihugu byo mu Karere kuko hakirimo amananiza, ibibazo by’urujya n’uruza mu bihugu bigize akarere n’ibindi.

U Rwanda ruhagarariwe n’abadepite icyenda barimo Perezida w’Inteko ya EALA, Ngoga Martin, Dr Pierre Rwigema Celestin, Oda Gasinzigwa, Fatuma Ndangiza, Barimuyabo Jean Claude, Dr Kalinda François Xavier, Bahati Alex, Uwumukiza Françoise na Rutazana Francine.

Depite Oda Gasinzigwa yasabye abikorera bo mu Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n'umuryango wa EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .