00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagenzi ba RwandAir imbere mu gihugu biyongereyeho ibihumbi 16 mu myaka itatu

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 5 January 2025 saa 01:52
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko abakora ingendo z’indege imbere mu gihugu bavuye ku 5.922 mu 2020 bakagera ku 22,547 mu 2023. Ibi bigaragaza ko mu gihe cy’imyaka itatu, aba bagenzi biyongereyeho 16.625, ku gipimo cya 280%.

Ni imibare yatangarijwe muri raporo ngarukamwaka y’ibarurishamibare mu Rwanda, Rwanda Statistical Yearbook, iherekeza umwaka wa 2024.

Mu Rwanda hakorwa urugendo rumwe gusa rw’indege mu muhanda Kigali-Kamembe, rukorwa na Sosiyete y’Ubwikorezi y’u Rwanda ya RwandAir, ikoresha indege ya Bombardier Q-400 NextGen.

Iyi ndege ihaguruka buri munsi mu masaha y’igitondo, igakora urugendo rw’iminota 30 hakishyurwa itike y’amadorali ya Amerika 99.

Abagenzi bakoresha iyi ndege bagiye bahinduka buri mwaka, ariko bagabanyuka ku rugero rwo hejuru cyane mu 2020 ubwo Isi yibasirwaga n’icyorezo cya Covid-19.

Si mu Rwanda gusa, kuko muri rusange urwego rw’ingendo z’indege zo mu kirere rwarahungabanye kuko ingendo zahagaze igihe kinini. Bibarwa ko uru rwego rwahombye miliyari 10.2$ mu 2020 gusa.

Mu 2019 abagenzi bakoreraga ingendo imbere mu gihugu bari 20.959, bigeze mu 2020 baragabanyuka bagera kuri 5.922, mu mwaka wakurikiye bikuba inshuro zirenga ebyiri bagera ku 11.016.

Kuva icyo gihe bakomeje kwiyongera bagera ku 15.821 mu 2022, umwaka wakurikiye wa 2023 bagera ku 22.547. Biragaragaza ukwiyongera ku rugero rwa 42,51% mu mwaka umwe.

Inyungu ya RwandAir nayo yariyongereye

Raporo ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi [Fiscal Risk Statement] 2024/2025 yagaragaje ko amafaranga RwandAir yinjije mu 2023 yiyongereyeho 80% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Iyi raporo igaragaza ko RwandAir yinjije miliyari 620.6 Frw mu 2023, avuye kuri miliyari 341 Frw mu 2022.

Ni mu gihe hari hashize iminsi habayeho igabanyuka ry’ibyo iyi sosiyete yinjije mu myaka yari yabanje kuko mu 2019 yinjije miliyari 334 Frw, ahita agera kuri miliyari 300 Frw mu 2020, na miliyari 271 Frw mu mwaka wa 2021.

Bigaragara ko imyaka ibiri amafaranga RwandAir yinjije yagabanyutse biturutse ku cyorezo cya Covid-19 cyashegeshe bikomeye urwego rw’ubwikorezi n’ubukerarugendo.

Iyi raporo igaragaza ko amafaranga Leta yahaye RwandAir muri uwo mwaka ari miliyari 192.3 Frw.

Raporo y’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB ya 2023 igaragaza ko imizigo yatwawe n’indege ya RwandAir muri uwo mwaka yiyongereyeho 22,7%, igera kuri toni 4.595. Ibyerekezo byagiyemo imizigo myinshi birimo Dubai, u Bwongereza n’u Bubiligi.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gisigaye cyakira abagenzi benshi berekeza mu bindi bihugu. Abagera kuri 60% by’abagenzi bose bakoresha iki kibuga, bakoresha indege za RwandAir.

Abagera kuri 60% by’abagenzi bose berekeza mu bindi bihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, bakoresha indege za RwandAir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .