Abagenzi ba RwandAir bageze ku bihumbi 880 mu 2017

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 26 Ukuboza 2018 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Ihuriro Nyafurika ry’Ibigo by’Indege (AFRAA) y’umwaka wa 2018, igaragaza ko abantu bakoze ingendo na Sosiyete Nyarwanda y’Indege, RwandAir biyongereyeho abarenga 50% hagati ya 2013 na 2017.

Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abakoze ingendo muri RwandAir wavuye ku bihumbi 408 mu 2013 ukagera ku bihumbi 885 mu 2017.

Gusa uyu mubare uri inyuma y’ibigo by’indege bikomeye muri Afurika, aho Ethiopian Airlines iyoboye uru rutonde yatwaye abagenzi miliyoni 9.5 mu 2017, EgyptAir itwara miliyoni 8.4; Royal Air Maroc itwara miliyoni 7.3 naho South African Airways yo yatwaye miliyoni 6.4. Kenya Airways yo ni miliyoni 3.9.

Umubare w’abagenzi ba RwandAir mu ngendo z’imbere mu gihugu mu myaka itanu ishize, aho babaye benshi ni mu 2013 ubwo bageraga ku bihumbi 26 naho mu 2015 bwo bari bake, ibihumbi 13.

Iyi raporo igaragaza ko RwandAir mu 2017 yatwaye abantu ibihumbi 885 barimo ibihumbi 19 bakoze ingendo imbere mu Rwanda, ibihumbi 740 bakoze ingendo imbere muri Afurika n’ibihumbi 126 bakoze ingendo zigana ku yindi migabane.

Igaragaza ko RwandAir yagiye mu byerekezo bitandukanye birimo kimwe cy’imbere mu gihugu (Kamembe), 19 byo muri Afurika na bine bihuza imigabane, hose yifashishije indege 12.

Raporo yo mu mwaka wabanje igaragaza ko mu 2016 RwandAir yatwaye abagenzi ibihumbi 586 barimo ibihumbi 22 bakoze ingendo imbere mu gihugu, ibihumbi 494 bakoze ingendo imbere muri Afurika n’ibihumbi 69 bajyaga mu yindi migabane.

Muri uwo mwaka RwandAir yagiye mu byerekezo 19 birimo kimwe cy’imbere mu gihugu, 17 byo muri Afurika na kimwe cyo hanze ya Afurika.

Mu 2015 abagenzi bose hamwe bari ibihumbi 542 barimo ibihumbi 13 bakoze ingendo zo mu Rwanda, ibihumbi 470 bajyaga mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika n’ibihumbi 59 bavaga muri Afurika bajya ku yindi migabane.

Muri uwo mwaka RwandAir yagiye mu byerekezo 17 birimo kimwe cy’imbere mu gihugu, 15 byo muri Afurika na kimwe cyo hanze ya Afurika, birimo bine bishya.

Raporo igaragaza ingendo z’umwaka wa 2014 yo yerekana ko RwandAir yatwaye abagenzi ibihumbi 503 barimo ibihumbi 22 mu ngendo zo mu Rwanda, ibihumbi 394 muri Afurika n’ibihumbi 87 bajyaga hanze ya Afurika. Icyo gihe RwandAir yakoreshaga indege umunani.

Mu 2013 bwo RwandAir yatwaye abagenzi ibihumbi 408 barimo ibihum bi 26 bakoze ingendo mu Rwanda, abagenzi ibihumbi 309 bayikozemo ingendo zitarenga Afurika n’abagenzi ibihumbi 74 RwandAir yajyanye ku yindi migabane.

Ibindi bigo by’indege byatwaye abagenzi benshi kurusha RwandAir mu 2017 ni Tunisair yatwaye miliyoni 3.1, Air Mauritius yatwaye miliyoni 1.6, TAAG Angola yatwaye miliyoni 1.36, Nile Air yatwaye miliyoni 1.35 na Nouvelair Tunisie yatwaye ibihumbi 922.

RwandAir imaze kugira indege 12 ziyifasha kugana mu byerekezo 26 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburangerazuba n’Amajyepfo; Uburasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.

Yatangiye ibikorwa ku wa 1 Ukuboza 2002 nka Rwandair Express, muri Werurwe 2009 yandikwa nka RwandAir ari naryo zina ikoresha kugeza ubu.

RwandAir ikoresha indege 12 ziyifasha kugera mu byerekezo 26
Abagenzi ba RwandAir bakomeje kwiyongera uko umwaka utashye
RwandAir ikoresha indege abagenzi bishimira kugendamo
Abantu batandukanye bishimira kugendana na RwandAir
Iyi ndege niyo yatangiranye n'urugendo rugana muri Zimbabwe umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza