00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ibikorwa by’imikino y’amahirwe binjije miliyari 21 Frw mu 2023

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 25 November 2024 saa 10:45
Yasuwe :

Ibikorwa by’imikino y’amahirwe biri mu byitabirwa n’abantu benshi biganjemo urubyiruko, batega bagamije kubona inyungu y’umurengera uw’amahirwe akayabona na ho uwo imana zitereye agataha yimyiza imoso.

Abacuruzi iyo basesengura isoko bazacuruzaho baragenekereza bakavuga amafaranga bazinjiza mu bikorwa byabo, ibihe byagenda neza bakanayarenza.

Abafite ibikorwa by’imikino y’amahirwe bateganyaga kwinjiza miliyarii 252 Frw mu 2023, mu gihe ayagombaga gutindirwa n’abatega ari miliyari 230,8 Frw. Sosiyete eshatu zateganyaga kwinjiza 80% byayo.

Politiki y’ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda igaragaza ko uru rwego “rwinjiza amafaranga menshi ku bashoramari bikorera no kuri za guverinoma binyuze mu ihanga ry’imirimo n’imisoro yinjizwa.”

Raporo y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yerekana ko abafite ibikorwa by’imikino y’amahirwe babonye umutungo urenga miliyari 21 Frw mu 2023, batanga imisoro ikabakaba miriyari 2,3 Frw.

Aba bashoramari kandi batanze imisoro ku bihembo n’imisanzu mu Rwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ijya ibarirwa muri miliyari 1,2 Frw, ndetse sosiyete eshatu zo muri urwo rwego ziri ku kigero cya 60%.

Ubushakashatsi bw’Ikigo GeoPoll bwagaragaje ko Abanyafurika 76,5% bakina imikino y’amahirwe ijyanye n’umupira w’amaguru, 9,6% bagakina kasino.

Abarenga 32% bagaragaje ko bakina imikino y’amahirwe nibura rimwe mu cyumweru, mu gihe impuzandengo rusange y’ayo bashoramo ari 5$ ku kwezi. Mu bihugu byakorewemo ubushakashatsi, Tanzania ni yo irimo abashora menshi mu mikino y’amahirwe, hagakurikiraho Uganda na Ghana.

Kimwe no mu bindi bihugu, abenshi mu bakina imikino y’amahirwe bakoresha ikoranabuhanga ririmo na telefone ngendanwa za ‘smartphone’.

Usibye guteza imbere rwego rw’imikino mu Rwanda, hagati ya 2013 na 2019 urwego rw’imikino y’amahirwe rwungutse miliyari 264,3 Frw, harimo imisoro ingana na miliyari 8,8 frw, imisanzu mu rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ingana na miliyoni 623,2 Frw, n’amahoro n’andi mafaranga angana na miriyoni 334,2 Fw.

Imirimo igera ku 2,000 yarahanzwe harimo 79% mu birebana no gutega bijyanye n’imikino, 13% ku mashini zinjizwamo ibiceri na 8% kuri kasino.

Politiki nshya igenga iyi mikino ivuga ko “Hadashyizweho ingamba zihamye z’imikorere n’ubugenzuzi, u Rwanda ntirushobora kubona inyungu z’ubukungu ziturutse muri urwo rwego.”

Mu Rwanda, abafite ibikorwa by’imikino y’amahirwe bishyura 13% ku mafaranga mbumbe binjije (ikinyuranyo hagati y’amafaranga biteze n’ayatsindiwe), na ho abakina imikino y’amahirwe bishyura 15% by’ayo batsindiye.

Iri janisha riri hasi cyane ugereranyije n’ahandi kuko nko Macau isoresha 39% by’umutungo mbumbe winjira ku musoro ku mikino y’amahirwe. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisoresha 24%, bikaba 15% ku Bwongereza.

Iyi politiki ivuga ko "mu guhuza gahunda y’isoresha na gahunda z’iterambere zishyirwa imbere ku rwego rw’igihugu, ivugurura rizashimangira uruhare rw’urwego rw’imikino y’amahirwe mu gushyigikiraho gahunda rusange, harimo ubuvuzi, uburezi n’izindi gahunda z’imibereho zigomba kwitabwaho, kandi rigafasha mu iterambere ryizewe ry’urwego rw’imikino y’amahirwe."

Biteganyijwe ko hazabaho "kongera gusuzuma ijanisha ry’umusoro no kongera gusobanura ifatizo ry’umusoro hagamijwe kongera umutungo winjira no kunoza imikorere."

Harimo kandi gushyiraho umusoro ku byaguzwe uhindagurika urebana n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe. Uyu musoro uzajya ukatwa ku mafaranga yateganijwe n’ukina imikino y’amahirwe mu rwego rwo guca intege abitabira imikino y’amahirwe mu buryo buhoraho.

Imikino y'amahirwe yinjirije abayikora arenga miliyari 21 Frw mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .