00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zigama CSS yungutse miliyari 17,7 Frw mu 2021

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 April 2022 saa 05:08
Yasuwe :

Banki ihuza abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda (ZIGAMA CSS) yatangaje ko mu 2021 yungutse miliyari 17,7 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, zivuye kuri miliyari 13,7 Frw yungutse mu 2020.

Iyi mibare mishya yamurikiwe mu nama y’inteko rusange ya Zigama CSS yateranye kuri uyu wa Mbere, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Yitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo Gen Maj Albert Murasira, Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja na Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana.

Yitabiriwe kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza n’abandi bayobozi b’inzego z’umutekano zitandukanye na bamwe mu banyamuryago.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, yavuze ko umwaka ushize wagenze neza kuko banki yakomeje kunguka.

Yakomeje ati "Twizeye ko izakomeza no kunguka kurushaho mu myaka iri imbere."

Mu mwaka ushize ZIGAMA CSS yakomeje kwimakaza ikoranabuhanga muri serivisi zayo, kugira ngo abanyamuryango babashe kubona serivisi mu buryo bworoshye.

Ni ibikorwa byanatanze umusaruro ukomeye, kuko mu 2021 serivisi zakoreshejwe ikoranabuhanga zari 96%, izakozwe amafaranga ahererekanywa mu ntoki ziba 4% gusa.

Iyi banki yubakiye ku misanzu y’abanyamuryango (cooperative bank) ihuriza hamwe inzego zirimo Ingabo z’u Rwanda, Polisi, Urwego rw’Imfunga n’abagororwa (RCS), Urwego rw’Iperereza n’Umutekano w’igihugu (NISS), Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL).

Umugaba mukuru wa RDF, General Jean Bosco Kazura na IGP Dan Munyuza mu nteko rusange ya Zigama CSS
ACP Teddy Ruyenzi atanga igitekerezo mu nteko rusange
Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, atanga igitekerezo
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ingabo, Minisitiri w'Umutekano na Minisitiri w'Ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .