Unguka Bank Plc yashishikarije abakiliya bayo kwifashisha ikoranabuhanga muri serivisi bakeneye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2020 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abaturarwanda bashishikarizwa kurushaho kwifashisha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi za banki, hakagabanywa uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu ntoki, bushobora no kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Ni uburyo bwongerewemo imbaraga muri iki gihe, ndetse ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga muri ubu buryo cyagiye gikurwaho.

Mu rwego rwo kurinda abakiliya bayo n’abandi bose bayigana, Unguka Bank Plc yabashishikarije gukoresha ikoranabuhanga, rishobora kubafasha kugera kuri serivisi zinyuranye iyi banki itanga.

Bumwe mu buryo yashyiriyeho abakiliya bayo harimo ubwa Mobile banking, aho abakiliya b’iyi banki bashobora kugera kuri serivisi zayo bakoresheje telefoni ngendanwa zabo.

Muri ubwo buryo bashobora kohereza amafaranga, kugura ibintu bitandukanye ndetse no kwishyurana. Umukiliya ushaka kuyikoresha arabanza akiyandikisha muri iyi serivisi, ubundi agakanda *951# ugakurikiza amabwiriza.

Hari kandi ikarita yo kubikuza no kwishyura (Debit cards). Ni amakarita Unguka Bank Plc yageneye abakiliya bayo, bashobora kuyakoresha babikuza ku byuma bya ATM bifite ikirango cya smart cash mu Rwanda hose ndetse no kwishyura nk’ibicuruzwa mu maguriro atandukanye, aho bafite ku imashini za POS.

Mu bijyanye no kwishyira imisoro, hari uburyo bwa E-TAX bw’ikoranabuhanga, abakiliya ba Unguka Bank Plc bifashisha mu kwishyura imisoro mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA.

Ubwo buryo bwiyongeraho ubuzwi nka ‘Push and Pull’, aho umukiliya ashobora kuvana amafaranga kuri konti ya Unguka Bank Plc akayashyira kuri konti ya mobile money kandi ku buntu, cyangwa bakayavana kuri konti yo kuri telefoni akayimurira kuri konti ya banki.

Iyi serivisi isaba ko ubanza guhuza konti yawe ya Unguka Bank Plc na konti yawe ya mobile money. Ku muntu ushaka kuvana amafaranga kuri konti yo muri Unguka Bank ayashyira kuri Mobile money akanda *182*4*3*9#, yaba ashaka kuyavana kuri mobile money ayashyira kuri konti ya Unguka Bank Plc, agakanda *182*4*2*9#.

Unguka Bank Plc yasabye abakeneye ibindi bisobanuro kugana ishami ryayo, gahamagara umurongo utishyurwa 9591 cyangwa gusura imbuga nkoranyambaga zayo kuri @Ungukabank haba kuri Twitter, Instagram, Facebook na YouTube.

Unguka Bank yashinzwe mu 2005 nk’ikigo cy’imari iciriritse, ayo yatangiranye n’abanyamigabane 214 n’imari shingiro ya miliyoni 321 Frw. Mu 2011 Banki Nkuru y’u Rwanda yayemereye gukora nka banki Iciriritse (Microfinance Bank), iva ku kuba IMF-UNGUKA S.A iba Unguka Bank. Mu 2018 yavuye ku kuba Unguka Bank Ltd iba Unguka Bank Plc.

Unguka Bank Plc imaze kugira amashami 15 mu turere icyenda two mu gihugu.

Unguka Bank Plc imaze kugira amashami 15 hirya no hino mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .